Filime
mbarankuru ivuga ku buzima bw’Ingagi zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu
Rwanda yiswe “A Gorilla Story: Told by David Attenborough” yakozwe na David
Attenborough yashyizwe ku rubuga rwa Netflix. Iyi filime yashyizwe kuri Netflix
ku wa Gatanu tariki 17 Mata 2026.
Iyo filime
igaruka ku bihe byo mu myaka ya 1970, ubwo uyu mugabo w’Umwongereza, aho ijyana
abayireba mu Rwanda rwo mu myaka hafi 50, ubwo David Attenborough yasuraga bwa
mbere ingagi zo mu misozi miremire mu Rwanda.
Ni
igitekerezo Attenborough yagize ubwo yicaraga hagati y’umuryango w’ingagi ubwo
yarimo afata amashusho ya filime yitwa "Life on Earth" ya BBC. Uyu
munsi iyi nkuru yongeye gusubirwamo mu buryo bushya, ihuzwa n’igihe u Rwanda
rugezemo mu kurengera ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo.
Iyi filime
ntawabura kuvuga ko ije mu gihe cy’ingenzi ku Rwanda, nyuma y’uko umwaka wa
2025 waranzwe no kwizihiza imyaka 100 ishize hashinzwe pariki ya mbere
y’Ibirunga muri Afurika, yashinzwe mu 1925, igizwe n’ibirunga bitanu birimo na
Karisimbi, byishimirwa na ba mukererugendo basura Ingagi zo mu misozi miremire
ndetse no gutembera mu mashyamba y’imigano atoshye kandi abonekamo ibinyabuzima
byinshi.
Ntabwo
aribyo gusa kuko mu myaka 25 ishize, u Rwanda rwabaye icyitegererezo mu guteza
imbere ubukerarugendo bushingiye ku gusura Ingagi zo mu birunga, bugenewe umubare
muto w’abasura, bityo bukagira n’uruhare mu kurengera ibidukikije no guteza
imbere imibereho myiza y’abaturage begereye Pariki.
Iyi filime
igiye gushyira Ingagi z’u Rwanda kuri Netflix, urubuga rumenyerewe mu bijyanye
no gutunganya filime n’ibiganiro no kubicuruza kuri internet, yakozwe
n’abahanga barimo James Reed wegukanye igihembo cya Academy Awards, iatunganywa
na Alastair Fothergill hamwe n’abandi barimo Leonardo DiCaprio, Jennifer
Davisson na Phillip Watson.
Muri iyo
filime mbarankuru hagaragaramo kuvanga inyandiko za kera za Attenborough
n’amashusho ya BBC yo hambere, ikagaragaza uburyo yahuriye bwa mbere n’akana
k’ingagi kitwaga Pablo mu myaka ya 1970, ndetse ikanerekana umuryango
w’abakomotse kuri Pablo muri Pariki y’Ibirunga muri iki gihe.
Abayikoze
bavuga ko iyi filime ari uguha icyubahiro ubuzima bugoye ariko kandi butangaje
bw’ingagi zo mu misozi miremire, kandi ikagaragaza uruhare rukomeye
rw’umuryango Dian Fossey Gorilla Fund mu kubungabunga no gukora ubushakashatsi
kuri izi nyamaswa zitangaje.
Ubukerarugendo
bwo gusura Ingagi bukomeje kuba inkingi ikomeye mu bukungu bw’u Rwanda, aho
umusaruro wabwo ungana 70% by’amafaranga ava mu bukerarugendo bugamije
kwishimisha ndetse mu myaka ya 2024 na 2025, amafaranga yinjijwe muri uru rwego
yiyongereyeho 27%.
Abahanga mu
by’ingendo bavuga ko iyi filime ishobora kongera umubare w’abasura u Rwanda.
Imibare igaragaza ko abakorera ingendo mu Rwanda bamaze kwiyongera ku kigero
cya 41% hagati ya Mata 2025 na Mata 2026, kandi biteganyijwe ko bazakomeza kwiyongera
cyane cyane mu bihe by’impeshyi.
Nubwo u
Rwanda rushobora kungukira cyane kuri iyi filime, izanafasha no kumenyekanisha
Ingagi zo mu misozi miremire y’ibirunga, harimo Uganda ndetse na Repubulika
Iharanira Demukarasi ya Congo.