Michel Kuka, uzwi cyane nka Lumumba Vea kubera uburyo yigaragaza mu gushyigikira ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko yavuye muri politiki nyuma y’igihe gito ayinjiyemo, bitewe n’igitutu gikomeye cyaturutse ku baturage.
Ibi byabaye nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize, ishyaka rya politiki ryitwa Autre Vision du Congo (AVC), riyobowe na Minisitiri w’Imikino Didier Budimbu, ritangaje ku mugaragaro ko Lumumba Vea yarinjiyemo.
Hari hanasohotse amashusho amugaragaza yambaye imyambaro n’ibirango by’iryo shyaka, ibintu byahise bikurura impaka zikomeye mu baturage.
Abanye-Congo benshi ntibabyakiriye neza. Ku mbuga nkoranyambaga, mu bitangazamakuru no mu bindi biganiro rusange, bagaragaje ko batishimiye icyo cyemezo, bavuga ko Lumumba Vea ari “ikirango cy’igihugu” mu bijyanye n’imikino, bityo ko atagakwiye kwivanga muri politiki ishobora kumushyira ku ruhande rumwe.
Bamwe mu bamunenga bavuze ko kuba yaramenyekanye nk’umufana w’indashyikirwa w’ikipe y’igihugu, byamusabaga gukomeza kuba umuntu uhuza Abanye-Congo bose, aho kuba uwo kubashyira mu byiciro bya politiki.
Mu kiganiro yagiranye na France24, Michel Kuka yavuze ko icyemezo cyo kuva muri politiki yagifashe “kubera ubusabe bwa rubanda,” anashimangira ko kubikora ari uburenganzira bwe bwite.
Ati: “Nafashe icyemezo cyo gusubira inyuma muri politiki, kugira ngo nkomeze kuba hafi y’abaturage bose ntarobanura.”
Ku ruhande rwe, Minisitiri Didier Budimbu na we yagaragaje ko ashyigikiye icyo cyemezo, avuga ko byaba byiza Lumumba Vea agumye mu mwanya utabogamye, akomeza kuba ikimenyetso cy’ubumwe bw’Abanye-Congo aho kwinjira mu bibazo bya politiki.
Michel Kuka yamamaye cyane mu mikino ya Igikombe cya Afurika giheruka, aho yagaragazaga ubwitange budasanzwe: yajyaga ahagarara umukino wose azamuye akaboko, agaragaza ishusho isa n’iy’Intwari y’ubwigenge bwa Congo, Patrice Emery Lumumba.
Uwo mwihariko watumye aba icyamamare gikomeye muri RDC no hanze yayo, ndetse anahabwa ibihembo bitandukanye na Leta, birimo imodoka nk’ishimwe ry’uruhare rwe mu kuzamura isura y’igihugu.
Icyemezo cye cyo kuva muri politiki nticyasize ibintu uko byari bimeze imbere mu ishyaka rya AVC. Magloire Kasongo, wari umunyamabanga w’iryo shyaka, yatangaje ko yahise yegura kuri uwo mwanya, agaragaza ko atishimiye uburyo ibintu byagenze.