• Amakuru / MU-RWANDA


Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi baravuga ko babangamiwe na Kompanyi y'Abashinwa iri kubangiriza ibikorwa byabo icukura amabuye y'agaciro.

Abagaragaza iki kibazo ni abaturage batuye mu Mudugudu wa Rubuye, mu Kagari ka Kabagesera, mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y'Amajyepfo.

Abaganiriye na BTN TV bavuga ko mu byangijwe n'iyo Kompanyi y'Abashinwa harimo amashyamba yarunzwemo itaka, ayatemwe ndetse n'imyaka yangijwe iri mu mirima. 

Bakomeze bavuga ko uretse kwangirizwa ibyo hari na bamwe bashyizwe mu manegeka ubu inzu zikaba zenda kubagwaho.

Umwe muri aba baturage yagize ati:"Ni ibintu bibabaje cyane kuko byahereye haruguru y'urugo bamanura itaka, ibintu byose barabitabye, ubutaka, amashyamba, inzu kandi nta ngurane twahawe."

Yakomeje avuga ko batunguwe n'uko babwiwe ko bazimurwa n'iyo Kompanyi ikabakodeshereza mu gihe nta bwumvikane bwabayeho kuri icyo cyemezo.

Ati:"Bazakwimura se bagukodeshereze uzaba ujyanye iki? Nshimye ko bagukodeshereza ukwezi kumwe, nyuma yako bizagenda gute?"

Undi muturage avuga ko yababajwe cyane n'uko ishyamba rye ryatabwe.  Yagize ati:"Nari mfite ishyamba ririmo umugano w'inganzamarumbo none ubu ntiwawubona kuko warengewe n'itaka. Inturusu nazo zararengewe."

Basaba ko bahabwa ingurane y'amafaranga yumvikanyweho hanyuma bakimuka bityo iyo Kompanyi nayo igakomeza ibikorwa byayo nta nkomyi.

Umunyamakuru yagerageje kuvugana n'ubuyobozi bw'iyi Kompanyi ndetse n'ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi ariko bose ntibwashimye kugira icyo buvuga kuri iki kibazo. Mu gihe bagira icyo bavuga twazabigarukaho mu makuru yacu ataha. 


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments