Nshimiyimana Emmanuel w’imyaka 26 y'amavuko wo mu Mudugudu wa Nyamikingo, Akagari ka Gasheke, Umurenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi akekwaho uruhare mu rupfu rw’uruhinja rw’amezi 8 rw’umugore babanaga witwa Niyodusenga Jeannette w’imyaka 20 y'amavuko.
Amakuru atangwa n’abaturanyi agaragaza ko uyu mukobwa yari amaze ukwezi kumwe yimukiye kuri uyu musore, aho yamusanze ashaka aho aba nyuma yo kubyara uwo mwana atarabashije kugaragaza se. Uyu mwana yari yararerewe mu muryango w’iwabo mbere yo kujyanwa kwa nyirasenge, nyuma aza kugaruka kwa sekuru aho yanaterewe inda.
Bivugwa ko aba bombi babanaga mu buzima bugoye, badafite akazi gafatika, bakodesha inzu nto bakaryama hasi hamwe n’uruhinja. Amakimbirane hagati yabo ngo yari ashingiye ahanini ku kuba uwo musore atifuzaga uwo mwana, avuga ko atari uwe kandi ko ubabangamira.
Ku wa 18 Mata 2026 nijoro, bivugwa ko Nshimiyimana yageze mu rugo yasinze cyane, asanga umugore ari guteka. Yahise yinjira mu cyumba bataryamamo aho uruhinja rwari ruryamye hasi, arukandagira mu gatuza. Nubwo umwana yatatse cyane, ngo ntiyahise arukuraho ikirenge.
Umugore w’umwana akimara kubyumva yahise aza kureba ibibaye, asanga koko umugabo akirukandagiye. Ngo yamusobanuye ko atari yabigambiriye kuko atabonaga neza mu kizima. Nyamara, nubwo byabaye bityo, umugore ntiyahise atabaza, ahubwo yararuhosheje umwana arongera arasinzira, bose bajya kuryama.
Bukeye bwaho ku Cyumweru, umugabo yabyutse aragenda atabwiye umugore aho agiye. Nyuma y’igihe gito, umugore yagiye kuvoma, agarutse asanga uruhinja rwapfuye. Yahise atabaza umugabo n’abaturanyi, ubuyobozi burabimenyeshwa.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bushenge bwihutiye kuhagera bufatanyije n’izindi nzego zirimo RIB, hafatwa umwanzuro wo guta muri yombi Nshimiyimana Emmanuel kugira ngo akurikiranweho iperereza. Umurambo w’uruhinja wajyanywe ku Bitaro bya Bushenge mbere yo koherezwa i Kigali gukorerwa isuzuma ryimbitse.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Habumugisha Hyacinthe, yasabye abaturage kwirinda guca imanza mbere y’uko iperereza rirangira, ashimangira ko ari ryo rizagaragaza ukuri ku cyateye urupfu rw’uru ruhinja.