• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Itegeko ry’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi ryasohotse kuri uyu wa Kane ryakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’igisirikare, by’umwihariko hashyirwaho umusirikare mushya ushinzwe ibikoresho bya gisirikare ku rwego rw’igihugu.

Iri hindurwa rije rikurikira iturika rikomeye ryabaye mu ijoro ryo ku wa 31 Werurwe 2026, mu kambi ya gisirikare izwi nka “Camp Base” iherereye mu gace ka Musaga mu mujyi wa Bujumbura.

Icyo gikorwa cyateye impungenge ku bijyanye n’imicungire, ububiko n’umutekano w’ibikoresho bya gisirikare.

Muri iryo joro, humvikanye urukurikirane rw’iturika rikomeye rimaze igihe, abaturage bamwe bavuga ko babonye umuriro mwinshi n’umwotsi uremereye, ndetse n’ibice by’ibisasu byaguye kure, bikangiza amazu no gutuma hari imiryango ihunga.

Iyo kambi izwiho kubikwamo intwaro, lisansi n’ibindi bikoresho bya gisirikare, kandi iherereye mu gace gatuwe cyane, ibintu byatumye ingaruka z’icyo gikorwa zirushaho kuba nyinshi no gutera ubwoba abaturage.

Nyuma y’ibi byabaye, umuvugizi w’igisirikare yavuze ko byatewe n’ikibazo cy’amashanyarazi mu bubiko bw’ibigwanisho. Ariko mu kiganiro cyakurikiyeho, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yatangaje ko nta mashanyarazi aba mu bubiko bw’ibikoresho bya gisirikare, bituma havuka kwibaza ku mpamvu nyakuri y’iyo mpanuka.

Iri tegeko rishya rigaragaza ko ubuyobozi bw’u Burundi bushaka gukaza ingamba zo kugenzura no gucunga neza ibikoresho bya gisirikare, hagamijwe kwirinda ko ibintu nk’ibi byongera kubaho.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments