Kuri uyu wa
kane, tariki ya 23 Mata 2026, Ambasaderi w’U Rwanda mu gihugu cya Nigeria Moses
Rugema, yashyikirije Perezida wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu, impapuro
zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu,umuhango wabereye mu ngoro
y’umukuru w’igihugu cya Nigeriya “Aso Rock Villa” iherereye mu murwa mukuru
Abuja.
U Rwanda na
Nigeria bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bufatanye aho u Rwanda rwafunguye
Ambasade yarwo Abuja mu gihugu cya Nigeria mu mwaka wa 2011. Mu mwaka
wakurikiyemo wa 2012, Nigeria nayo yafunguye Ambasade yayo i Kigali.
Guverinoma
y’u Rwanda n’iya Nigeria kandi ziherutse gusinyana amasezerano yo
kuvanaho gusoresha kabiri ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi.
Ni
amasezerano yashyizweho umukono tariki ya 27 Kamena 2025 asinywa na minisitiri
w’imari n’igenamigambi w’u Rwanda, Yussuf Murangwa na mugenzi we wa Nigeria,
Wale Edun.
U Rwanda na Nigeria ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ushingiye kuri dipolomasi, ubucuruzi, ikoranabuhanga, umutekano, uburezi aho abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Nigeria hakaba hari n’abo muri icyo gihugu biga mu Rwanda.