Tariki ya 26
Mata mu 1994, ni umunsi wa 20 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze,
ukaba uwa 116 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi leta y’abicanyi yari
ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya
no hino mu gihugu.
Kuri iyi
tariki hishwe Abatutsi ku maparuwasi atandukanye mu gihugu ndetse ni bwo hishwe
Abatutsi bari bahungiye kuri ISAR Rubona.
Mbere ya
Jenoside, ISAR Rubona yari muri Komini Ruhashya. Hahuriye Abatutsi benshi
baturutse ku Gikongoro, Maraba, Ruhashya, Rusatira, Mbazi na Mugusa
bakusanyirizwa kuri Mont Rubona ari benshi cyane.
Abenshi
babatangiriraga muri Komini Mugusa bashaka guhungira i Burundi bakabasubiza
inyuma muri ISAR Rubona. Hari hahungiye kandi Abatutsi bahakoraga. Ibitero
byabamaze byaturutse muri izo komini zose bikurikiye Abatutsi babo bahahungiye,
nyuma yo kurangiza abari kuri Komini Ruhashya na Mbazi mu Byiza.
Ku wa 26
Mata 1994 mu ma saa tatu ni bwo ibitero byari bihasesekaye n’amafirimbi
n’induru nyinshi, bahahurira n’abajandarume, abasirikare n’abapolisi ba komini
birara mu Batutsi barabica amanywa yose n’ijoro ryose.
Ku wa
27/04/1994, uwari Perefe wa Butare Nsabimana Sylvain yaje muri ISAR abwira
abicanyi ngo nibarekere aho kwica basubire mu ngo zabo. Uwo munsi Abatutsi bari
bagihumeka babajyanye mu Gakera munsi ya Mont Rubona, bigondagondera utuzu two
kubamo mu biti n’ibyatsi, bacukura n’ubwiherero bibwira ko barekeye aho kubica.
Bigeze ku wa 02 Gicurasi 1994 ni bwo ibitero byagarutse birabica bose.
Imibiri
y’Abatutsi biciwe muri ISAR Rubona ntiraboneka yose ngo ishyingurwe mu
cyubahiro.
Kuri iyi
tariki Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Mugina, Kamonyi. Paruwasi ya Mugina
iherereye mu Kagari ka Mbati, Umurenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi. Muri
Jenoside Paruwasi ya Mugina yahungiyeho Abatutsi baturutse imihanda yose barimo
abaturutse mu Bugesera, Kigali y’Umujyi, Kigali Ngari no mu makomini yari
aturanye na Komini Mugina.
Hari
Abatutsi benshi ku buryo bari baziko bazirwanaho nta kibazo bazagira. Abatutsi
bari barahahungiye birwanyeho ubwo bari batangiye guterwa, ariko babifashijwemo
na Burugumesitiri wa Komini Mugina, NDAGIJIMANA Callixte utari ushyigikiye
ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi.
Nyuma baje
kunanirwa inzara irabica abari bahungiye kuri Paruwasi bicishijwe intwaro
zitandukanye zirimo imbunda, grenade noneho nyuma y’izo ntwaro za kizungu
abaturage bakabiraramo n’ibisongo, imihoro, amabuye n’ibindi.
Ku ya 26
Mata 1994 Abatutsi biciwe kuri Paruwasi Gatolika ya Birambo, Karongi. Jenoside
mu Birambo yatangiye nyuma y’umunsi umwe uwari umukuru w’igihugu apfuye,
abahutu b’intagondwa n’Interahamwe bahise batangira kwica Abatutsi, gusahura
imitungo no gutwika inzu.
Uyu munsi ni
bwo igitero cyari kiyobowe n’ubundi na Burugumesitiri KABASHA, Konseye wa
Segiteri Nyabiranga Munyankindi Cyprien, Konseye wa Segiteri Musasa MUGABONAKE,
Depite SEBITABI Alphonse na Procureur Kwizera Aaron, bafatanyije n’Interahame,
Abajandarume n’Abasirikari bishe mu buryo bw’agashinyaguro abari basigaye bo
muri Birambo.
Mu
kigereranyo Abatutsi barenga ibihumbi bitandatu biciwe muri ibyo bitero byose.
Kuri iyi
tariki Abatutsi biciwe kuri komini Kigoma, Ruhango. Komini Kigoma yari
yubatse muri Segiteri ya Butare, Selire ya Kabambati mu yahoze ari Perefegitura
ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Rwoga
mu Mudugudu wa Bihome. Mu gihe cya Jenoside hari Abatutsi bahungiye kuri Komini
Kigoma bizeye kuharokokera ndetse hari n’abandi bahazanwe babeshywa ko bagiye
kuhabarindira.
Tariki ya 26
Mata 1994 na mbere yaho gato hiciwe Abatutsi barenga 475. Abahiciwe bari
baturutse muri segiteri zitandukanye za Komini Kigoma zirimo Gahombo, Mukingo,
Kiruri, Ngwa n’ahandi. Nyuma yo kubegeranya bicirwaga kuri bariyeri ikomeye
yari imbere ya komini naho imirambo yabo yashyirwaga mu byobo byari byaracukuwe
hafi ya komini.
Uyu munsi
Abatutsi biciwe kuri Komini Tambwe, Ruhango. Kuri Komini Tambwe hiciwe Abatutsi
barenga 20,000, Umututsi wa mbere yiciwe imbere y’ibendera mu rwego rwo
gutangiza igikorwa no gushishikariza Interahamwe n’abaturage kubyitabira.
Abishwe bari
bahahungiye abandi bahurijwe kuri Komini Tambwe, abahungiye kuri Superefegitura
ya Ruhango, kuri Kiliziya ya Ruhango n’ahandi. Nyuma yo kubica imirambo
yajugunywaga mu ishyamba rya pinusi mu byobo n’imiringoti.
Like This Post? Related Posts