Minisitiri w’Ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Todd Blanche, yatangaje ko igitero cyagabwe mu murwa mukuru Washington, D.C. cyari kigamije guhitana abayobozi bakuru b’igihugu, barimo na Perezida Donald Trump.
Icyo gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa 25 Mata 2025, kibera muri hoteli izwi cyane ya Washington Hilton, aho Perezida Trump yari yitabiriye ibirori byo gusangira n’abanyamakuru.
Amakuru yatanzwe n’inzego z’umutekano agaragaza ko umugabo w’imyaka 31 yinjiye muri iyo hoteli yitwaje imbunda n’ibindi bikoresho byifashishwa mu bitero, agahita atangira kurasa mu cyumba cyari kirimo abantu benshi.
Mu kurasa kwe, isasu ryafashe umwe mu bashinzwe umutekano wa Perezida, ariko ntiryamugiraho ingaruka zikomeye kubera ikoti ridatoborwa n’amasasu yari yambaye.
Uwo mugizi wa nabi yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano mbere y’uko agera ku ntego yari agamije. Icyo gihe muri ibyo birori harimo Perezida Trump n’umugore we, Melania Trump, ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Minisitiri w’Ubutabera, Todd Blanche, mu kiganiro yagiranye na NBC News, yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uwo mugabo yari afite umugambi wo kwivugana abayobozi bakuru b’igihugu.
Yagize ati:“Biragaragara ko yari afite umugambi uhamye wo kwibasira abayobozi bakuru bari mu buyobozi bw’igihugu, harimo na Perezida ubwe.”
Biteganyijwe ko uregwa azagezwa imbere y’urukiko ku wa Mbere, aho azakurikiranywaho ibyaha bikomeye birimo gushaka kwica no kugaba igitero ku bashinzwe umutekano w’igihugu.
Ku ruhande rwe, Perezida Donald Trump yemeje ko na we yibwiraga ko ari mu bagombaga kugabwaho igitero, ashima by’umwihariko ubutabazi bwihuse bw’abashinzwe umutekano ndetse n’uburyo ikoti ridatoborwa n’amasasu ryakijije ubuzima bw’umurinzi we.
Urwego rushinzwe kurinda abayobozi bakuru ba Amerika, ruzwi nka United States Secret Service, rwatangaje ko umurinzi warashwe yahise ajyanwa kwa muganga, ariko nyuma aza gusezererwa ameze neza, nta kibazo gikomeye afite.
Ibi byabaye byongeye kwerekana ingaruka z’ibibazo by’umutekano bikomeje kugaragara mu bice bimwe by’Amerika, cyane cyane ku bijyanye n’ibitero byitwaje intwaro.
Like This Post? Related Posts