Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD, ryemeje ku mugaragaro Perezida Évariste Ndayishimiye nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2027.
Ibi byabereye mu nama nkuru idasanzwe y’iri shyaka yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Mata 2026, aho abayoboke b’iri shyaka bazwi nk’Abagumyabanga bateranye bagamije gufata imyanzuro ikomeye iganisha ku matora ari imbere.
Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa X (Twitter) rwa CNDD-FDD bwahamije ko Perezida Ndayishimiye ari we watoranyijwe ku bwumvikane nk’umukandida w’iri shyaka, mu rwego rwo gukomeza gahunda z’iterambere igihugu cyari kimaze kugeraho.
Mbere y’iri torwa, hari havuzwe amazina y’abashoboraga guhatanira uwo mwanya, barimo Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, aho amakuru yavugaga ko ashobora kuba afite ibitekerezo bitandukanye na Perezida Ndayishimiye ku bijyanye n’imiyoborere n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta.
Nyuma yo kwemezwa nk’umukandida, Perezida Ndayishimiye yashimiye abayoboke b’ishyaka bamugiriye icyizere, anemeza ko yiteguye gukomeza kuyobora igihugu mu cyerekezo cy’iterambere rirambye.
Yagize ati:“Nshimiye Abagumyabanga banyizeye mu nama nkuru idasanzwe bakanyemeza nk’umukandida wa CNDD-FDD mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2027. Ndabemereye gukomeza izi nshingano twese hamwe, tugamije ko buri Murundi atunga kandi agatera imbere.”
Naramuka atorewe gukomeza kuyobora igihugu mu matora ya 2027, iyi izaba ari manda ya kabiri ya Perezida Ndayishimiye atorewe kuyobora u Burundi, nyuma yo kugera ku butegetsi mu 2020 asimbuye Pierre Nkurunziza, witabye Imana muri uwo mwaka.
Iri torwa ryerekana ko CNDD-FDD ishaka gukomeza gushyigikira ubuyobozi buriho, mu gihe igihugu gikomeje gahunda zo kuzahura ubukungu, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no gushimangira umutekano.