• Amakuru / POLITIKI


Abahoze ari ba Minisitiri b’Intebe ba Israel, Naftali Bennett na Yair Lapid batangaje ko bahuje imbaraga mu rwego rwo guhangana na Benjamin Netanyahu uteganya kongera kwiyamamariza umwanya wa Minisitiri w’Intebe mu matora ateganyijwe mu Ukwakira 2026.

Aba bayobozi bombi bavuze ko ishyaka rya “Bennett 2026” n’irya Lapid “There is a Future” bihujwe bikabyara ihuriro rishya bise “Together”, rizahuriza hamwe imbaraga mu matora ari imbere.

Iri huriro ryatangajwe nk’intambwe ikomeye igamije guhuza abatavuga rumwe na Netanyahu, rikazashyigikira umukandida umwe uzarirangira, ari we Naftali Bennett.

Bennett yavuze ko natsinda amatora, azashyiraho komisiyo yigenga izakora iperereza ku gitero cyagabwe na Hamas ku wa 7 Ukwakira 2023, cyahitanye abarenga 1100 muri Israel.

Yashinje ubuyobozi bwa Netanyahu kudashyira imbaraga mu gukumira icyo gitero, avuga ko igihugu cyayobowe nabi mu gihe cy’akaga.

Yair Lapid we yavuze ko icyemezo cyo gufatanya kigamije “kugarura ituze rya politiki no guha Israel icyerekezo gishya gishingiye ku bumwe n’umutekano.”

Yanagaragaje ko ashyigikiye ibikorwa bya gisirikare Israel yakoze ifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri Iran, ariko anenga icyemezo cyo kwemera agahenge avuga ko ari ikosa rya politiki.

Ku rundi ruhande, Benjamin Netanyahu yakomeje kuvuga ko atazava ku izima, anenga ibyo birego avuga ko bidafite ishingiro.

Iri huriro “Together” rifatwa nk’imbaraga nshya mu isura ya politiki ya Israel, aho impande zitavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Netanyahu zishaka guhindura ubuyobozi mu matora ari imbere.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments