U Burusiya burarira ayo kwarika nyuma yuko icyogajuru bwohereje gishwanyutse kitaragera ku kwezi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-21 08:02:09 Ikoranabuhanga

Ku Cyumweru tariki ya 20 Kanama 2023, Nibwo Icyogajuru Luna-25 u Burusiya bwohereje ku kwezi ngo gifashe kumenya neza ibiri mu Majyepfo yako, cyaturitse mbere y’uko kigwa aho cyari cyoherejwe.

Ikigo gishinzwe kugenzura ibyoherezwa mu isanzure, Roscosmos, cyatangaje kitagishoboye kukigenzura mu myaka 50 ishize,  

Luna-25 ni cyo cyogajuru cya mbere cyari kigiye kugwa mu Majyepfo y’Ukwezi ariko gishwanyuka kikiri mu nzira ukwezi kugenderamo, cyiteguraga kugwa ku butaka.

U Burusiya bwashakaga kureba niba iki gice cy’Ukwezi cyaba kirimo urubura cyangwa ibindi bintu by’agaciro gakomeye.

Itangazo Roscosmos yasohoye rigaragaza ko icyo cyogajuru gifite uburemere bw’ibilo 800 “cyashwanyutse kubera kugonga ubutaka bwo ku kwezi”.

U Burusiya bwihutiye kohereza Luna-25 butanguranwa n’u Buhinde bwamaze kohereza icyogajuru cya Chandrayaan-3 mu Majyepfo y’Ukwezi, ariko kikaba kitaragera ku butaka.

Roscosmos yatangaje ko kohereza Luna-25 byari bifite amahirwe make yo kugera ku ntego. Iki cyogajuru cyahagurutse tariki 11 Kanama 2023, kigera mu nzira Ukwezi kunyuramo tariki 16 Kanama.

Byari biteganyijwe ko gikora amateka yo kugwa ku butaka bwo mu Majyepfo y’Ukwezi hagati ya tariki 21 na 23 Kanama 2023, iminsi mike mbere y’uko icya Chandrayaan-3 cy’u Buhinde kigwa kuri ubu butaka.

U Bushinwa na Amerika ni byo bihugu bivuga ko ibyogajuru byabyo byaguye ku kwezi nta kibazo kibayeho ariko nta gihugu cyari cyohereza icyogajuru mu majyepfo y’uyu mubumbe ari na yo mpamvu ibihari bitaramenyekana.

Related Post