Urwego
Ngenzuramikorere, RURA, rwafatiye ibihano GVA Rwanda Ltd (Canalbox) kubera
kutubahiriza amabwiriza n’amakosa amaze iminsi agaragara mu mitangire ya
serivisi zayo za interineti.
Ni icyemezo
cyafashwe na RURA kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Mata 2026.
Bifashishije
urubuga rwabo rwa X, batangaje ko hashingiwe ku ngingo ya 269 y’Itegeko No.
24/2016 rigenga Ikoranabuhanga ry’Itumanaho mu Rwanda, yafatiye ibihano GVA
Rwanda Ltd (Canalbox) kubera kutubahirizwa amabwiriza.
Ati ” Iyi
sosiyete isabwa guha indishyi abakiliya bose bagizweho ingaruka hagati ya
tariki ya 13–20 Mata 2026, kwishyura amande ya buri munsi kugeza igihe
yubahirije amabwiriza yose, no gutanga raporo z’aho igeze mu ishyirwamubikorwa
mu gihe cyagenwe.”
RURA ivuga
ko izakomeza gukurikiranira hafi kugira ngo harebwe ko serivisi zisubira ku
murongo neza, kugirango amabwiriza ntatubahirizwa hazafatwe izindi ngamba
ziteganywa n’amategeko.
Ku ruhande
rwa GVA yijeje RURA ko izubahiriza ibisabwa kugirango hubahirizwe amabwiriza.
Iki cyemezo
gifashwe nyuma y’iminsi abantu bagaragaza ko internet ya Canalbox ifite ibibazo
birimo kugenda gake by’umwihariko ku bakenera gukoresha internet nyinshi.
Ku wa 21
Mata 2026, RURA yari yahamagaje Canalbox ngo itange ibisobanuro kuri aya
makosa ajyanye na serivisi mbi hagamijwe kurengera abafatabuguzi bayo.
Itegeko
riteganya ko uwahawe uruhushya atubahirije icyemezo cyihanangiriza cy’Urwego
Ngenzuramikorere cyafashwe hakurikijwe ibiteganwa n’itegeko, ahanishwa gutanga
ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 15 Frw kuri buri munsi wose
atubahirije ibyo asabwa, uhereye igihe yamenyeshejwe icyemezo.
Ashobora
kandi “gukora ibisabwa by’inyongera ku byerekeye uruhushya rwe” cyangwa
“guhagarikirwa uruhushya mu gihe gishobora kugenwa mu cyemezo cy’ihagarika
gitangwa n’Urwego Ngenzuramikorere.”
Iyo kandi
ikigo gikomeje kugira ibibazo bya serivisi mu buryo bwisubiramo, gishobora kuva
ku gufatirwa ibihano byo gucibwa ihazabu, hakabaho gusuzuma mu buryo bwimbitse
ibijyanye n’uruhushya rwo gutanga serivisi z’ikoranabuhanga mu itumanaho ndetse
hagasuzumwa niba urwo ruhushya rukomeza kugira agaciro.
Like This Post? Related Posts