• Amakuru / MU-RWANDA


Inzego z’umutekano mu Karere ka Bugesera zataye muri yombi umugore ukekwaho ihohoterwa rikomeye nyuma yo gusuka amavuta yatuye ku mugabo we ndetse akanamutera icyuma, amuziza ko yamubonanye n’undi mugore mu kabari.

Ibi byabereye mu Kagari ka Kanzenze, mu Murenge wa Ntarama Ntarama, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki ya 26.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntarama, uyu mugore yabonye umugabo we ari gusangira n’undi mugore mu kabari kari hafi y’urugo rwabo, bikamutera uburakari.

Yahise ataha, ategereza umugabo we, maze ahageze mu rugo amusukaho amavuta yatuye mu mugongo, ku bitugu no ku bindi bice by’umubiri, anamukomeretsa amuteye icyuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama, Rwasa Patrick Rwasa Patrick, yavuze ko ubuyobozi bwahise butabara.

Ati: “Mudugudu yaraduhamagaye adutangariza ibyabaye, dusaba ko uwo mugore afatwa, natwe duhamagara imbangukiragutabara ihita ijyana uwo mugabo kwa muganga.”

Ubuyobozi buvuga ko amakimbirane yatewe n’ifuha, aho umugore atishimiye kubona umugabo we ari mu kabari ari kumwe n’undi mugore.

Rwasa Patrick yasabye abaturage kwirinda kwihanira, abasaba gukemura ibibazo banyuze mu nzira z’amategeko no kwegera ubuyobozi.

Ati: “Kwihanira bitera ingaruka zikomeye ku muryango no ku buzima bw’abantu. Ni byiza kwegera inzego zibishinzwe zigafasha mu gukemura ibibazo.”

Kuri ubu, uwo mugabo ari kuvurirwa mu Bitaro bya Nyamata Ibitaro bya Nyamata, mu gihe inzego z’umutekano zikomeje iperereza kuri uru rubanza.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments