Mu ruzinduko
yagiriye muri Libye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bugereki, George
Gerapetritis, yagiranye ibiganiro n’abayobozi ba Libye ku bibazo bitandukanye
birimo abimukira, ubukungu n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Yahuye
n’Umuyobozi wa guverinoma y’ubumwe bw’igihugu, Abdul Hamid Dbeibah, ndetse na
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’agateganyo, Al Taher Salem Al Baour.
Libye ni imwe mu
nzira zikomeye zinyurwamo n’abaturuka muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa
Sahara bagerageza kujya mu Burayi mu buryo butemewe n’amategeko.
Mu biganiro
byabo, impande zombi zagarutse cyane ku kibazo cy’iyinjira ry’abimukira mu
buryo bunyuranyije n’amategeko (immigration clandestine), cyugarije ibihugu byo
ku Nyanja ya Méditerranée.
Minisitiri Al
Taher Salem Al Baour yavuze ko baganiriye ku buryo bwo gukemura iki kibazo,
anongeraho ko hanarebwe uburyo bwo guteza imbere ubufatanye mu bukungu hagati
y’ibihugu byombi.
Impande zombi
zumvikanye guteza imbere ubufatanye mu bukungu, harimo no gutegura ingendo
z’abashoramari bo mu Bugereki na Libye.
Ibi bigamije
guteza imbere ubucuruzi no gushyiraho ubufatanye burambye hagati y’abikorera bo
mu bihugu byombi.
Nyuma y’ibi
biganiro, impande zombi zumvikanye ku gufata ingamba rusange zishingiye ku
gusaranganya inshingano no gukorana mu by’umutekano, cyane cyane mu guhangana
n’ikibazo cy’abimukira.
Abimukira benshi
bagerageza kwambuka Nyanja ya Méditerranée bava muri Libye berekeza ku kirwa
cya Crète mu Bugereki, gifatwa nk’irembo ryo kwinjira mu Muryango w’Ubumwe
bw’Uburayi.
Ariko uru rugendo
rugaragaramo ibyago byinshi, aho mu mpera za Werurwe abantu 22 bapfuye nyuma yo
kuva muri Libye.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, inzego z’u Bugereki zatangaje ko zarokoye abimukira barenga 300 mu minsi mike ishize.