Mu ruzinduko
yakoreye i Roma, umukuru w'idini ry’Abangilikani ku isi yashimiye Umukuru wa
Kiliziya gatulika ku isi ku magambo "akomeye" yo kwamagana amabi
aherutse kuvugira mu ruzinduko rwe muri Afurika.
Dame Sarah
Mullally, umugore wa mbere ukuriye Abangilikani ku isi akaba n’umukuru w’iryo
torero mu Bwongereza, yahuye kandi asengana na Papa Léon VIX i Vatican kuri uyu wa mbere.
Nyuma
y’ikiganiro cyihariye hagati yabo, Sarah Mullally yavuze ko bombi bahuzwa no
gusengera ubutabera “n’amahoro mu isi yacu”.
Abwira Papa
Léon XIV , Sarah yagize ati: “Wavuganye imbaraga urwanya akarengane kari mu isi
yacu uyu munsi, ariko wanavuze kurushaho ku cyizere.
"Urugendo
rwawe muri Afurika rwari rwuzuye ubuzima n’ibyishimo. Isi yari ikeneye buriya
butumwa muri iki gihe. Warakoze”.
Ni nyuma
y’uko Papa Léon XIV mu kunenga ikiguzi cy’intambara ku batuye isi ari muri
Cameroun yavuze ko isi "irimo gushwanyaguzwa n’abategetsi b’igitutu
babarirwa ku ntoki".
Sarah
Mullally agowe no gucikamo ibice kw'itorero rya Anglikani ku isi aho amatorero
Anglikani muri Afurika yatangaje ko atakiri munsi y’amategeko y’uyu ubakuriye
ahandi ku isi.
Mu kwezi gushize
Umunyarwanda Reverand Laurent Mbanda yatorewe kuba umukuru w’ihuriro Global
Fellowship of Confessing Anglicans (Gafcon) ritemera amwe mu
amahame y'ubutegetsi busanzweho bw’iri dini ku isi rikuriwe Sarah Mullally.
Ari kumwe na
Papa Leo uyu munsi, Sarah yatangaje ko nawe ateganya urugendo muri Afurika aho
azasura Ghana na Cameroun.