• Amakuru / MU-RWANDA



Polisi y'u Rwanda yatangaje ko hari amafaranga yatoraguwe mu muhanda uhuza Remera na Giporoso, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo gutabwa n’umuntu utaramenyekana.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze na Polisi, ayo mafaranga yatawe ku wa Kane, tariki ya 23 Mata 2026, atoragurwa n’abaturage bayashyikiriza Polisi kugira ngo ashakirwe nyirayo.

Polisi yavuze ko umuntu wese waba azi neza ko ayo mafaranga ari aye, asabwa kwitaba ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rikorera ku Muhima, akaza kuyafata.

Uwo uzaba uje kuyafata arasabwa kwitwaza indangamuntu ye ndetse anasubize ibibazo bitandukanye bizafasha kwemeza ko ari we nyirayo koko, mu rwego rwo kwirinda ko hari uwayiyitirira.

Polisi yagize iti:“Turamenyesha umuntu waba warataye amafaranga ku wa Kane, tariki ya 23 Mata 2026, mu muhanda Remera-Giporoso, ko ayo mafaranga yatoraguwe agashyikirizwa Polisi.

Asabwa kuza kuyafata ku ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ku Muhima, yitwaje indangamuntu kandi yiteguye gusubiza ibibazo bizafasha kwemeza ko ari aye.”

Si ubwa mbere Polisi y'u Rwanda ikoze igikorwa nk’iki cyo kurangisha ibyatoraguwe. Mu bihe bitandukanye, yakunze gufasha abaturage kubona ibyabo byatakaye, birimo amafaranga n’ibindi bintu by’agaciro, cyane cyane ibiba byatoraguwe mu muhanda cyangwa mu bigo bikorerwamo isuzuma ry’ubuziranenge bw’ibinyabiziga.

Iki gikorwa kigaragaza ubufatanye n’ubunyangamugayo buri mu baturage ndetse n’inzego z’umutekano, mu gukumira ubujura no kurinda umutungo w’abaturage.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments