Ku munsi
nk’uyu w’itariki ya 28 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje
umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu duce tumwe tw’Igihugu. Iyi
nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi tariki ya 28 Mata mu 1994.
1. Oxfam
yamaganye Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda
Tariki ya
28/4/1994, Umutegetsi w’Amerika Ushinzwe Afrika muri Ministeri y’Ububanyi
n’Amahanga, PrudenceBushnell yahamagaye Bagosora amubwira guhagarika ubwicanyi
yari ayoboye hamwe na Leta y’abicanyi. Ibyo kwari uguta igihe kuko ubwicanyi
bwakomeje, ndetse uwo munsi i Paris mu Bufaransa Jérôme Bicamumpaka wari
minisitiri w’Ububanyi n’amahanga muri Leta y’abicanyi yahaye ikiganiro
abanyamakuru, komeza ibinyoma bya Leta yari ahagarariye avuga ko nta
bwicanyi buhari, ko imibare ivugwa irenga ibihumbi 100 ari ukubeshya.
Bagosora
yamenyesheje abasirikari bakuru ko igikwiye ari ukongera ingufu muri diplomasi,
kugira ngo ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bwekumenyekana, ndetse banashake uko
babwikuraho.
Nyamara
tariki ya 28/4/1994, Ishyirahamwe OXFAM ryasohoye itangazo ryamagana Jenoside
yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda.
2. Abatutsi
biciwe ku musozi wa Kizenga, Rwamatamu no ku Kivu, Kibuye
Kizenga ni
umusozi muremure uteyeho ishyamba ryinshi, mu 1994 Abatutsi ba mucyahoze ari
Komine Rwamatamu (mu Mirenge ya Gihombo na Mahembe) bari bahaturiye
bariyegeranyije bawuhungiraho. Kuwa 28/04/1994 nibwo igitero cyari kiyobowe na
Obed Ruzindana n’interahamwe zo ku Mugonero, hamwe n’interahamwe za Yusufu zari
zatabajwe na Ruzindana ndetse n’Intagorwa z’Abahutu zo ku Mugonero zazamutse
uwo musozi zirabica kuko zari zifite imbunda na za gerenade. Ababashije
kurokoka benshi bamanutse bagana ku Kivu cya Mugonero basanga amato bayahishe,
nabo barishwe.
3. Abatutsi
biciwe muri ISAR Songa,
Huye
Interahamwe
n’abahutu baturukaga Maraba na Kinyamakara batangiye kujya baza gutera bambutse
Mwogo ariko bakaba bari bafitanye gahunda n’abahutu bamwe b’I Ruhashya na
Rusatira. Abaturage bishyiraga hamwe hatitawe ku bwoko bakajya kubakumira ariko
biba iby’ubusa kuko baje kuza ari benshi n’abasirikare n’imbunda. Abatutsi
barahunze ari benshi bakambika ku musozi wa Rubaba n’uwa Sazange bategereza uko
biza kugenda. Bucyeye bigeze nka saa tatu nibwo abicanyi bateye bahera Rwaniro
na Kibika, abandi bazamuka Gashoba na Kiboga ariko basahura, batwika bakica
n’Abatutsi basanze mu mayira.
Abatutsi
bari bahungiye ku musozi wa Rubaba barimo uwitwaga Rusagara Francois na George,
Sinzi Tharcisse na mukuru we Butare Frederic bo kwa Gakwisi, Gatera n’abandi
benshi biyemeje kujya guhangana n’abicanyi. Bigabanyijemo amatsinda abiri bamwe
barimo uwitwaga Rushogoro Francois wahanganye n’abicanyi cyane baca I Kiboga
abandi I Gashoba bamanuka bagana mu kibaya. Bageze kwa Rubayiza basangayo abarimo
gusahura banatwika amazu, barabirukankana bageze hafi yo mu kibaya bahura
n’abicanyi bari bamaze gutsindwa I Kiboga maze barisuganya bahindukirana abo
basore b’Abatutsi barabarasa n’imbunda babasubiza I Rubaba.
Mu gusubira
inyuma bagendaga babona inzu z’abahutu zashyizweho ikimenyetso (urukoma,
umugozi) kugira ngo batazisahura bakanazitwika. Kuri 24/04/1994 nibwo bamwe
baciye I Songa berekeza Amayaga barara ahitwa mu Gatugunguru abanyamayaga
babambuye inka zabo.
Abasirikare
ba Leta hamwe n’abajandarume b’i Nyanza boherejwe na François-Xavier
Birikunzira nibo bakusanyirije Abatutsi i Songa bababwira ngo nibanga kuhajya
ibyo bika (inka) byabo barabirya.
I Songa
hiciwe abatutsi barenga ibihumbi mirongo ine (40,000). Abagera ku bihumbi 7,000
bari hejuru y’umusozi, ariko abana n’abagore bari hepfo y’uwo musozi ahitwa mu
Munyinya wa Songa. Iyo ibitero byazaga buri saha, Sinzi Tharcisse yayoboraga
abasore ku nkengero y’inkambi bakabirwanya bakabitsinda. Bazanaga n’imbunda
ariko uko barasa amasasu abasore b’abatutsi aho kuyahunga bakaryama bakagendera
hasi babasanga. Abicanyi bananiwe nibwo bagiye gusaba abajandarume I Nyanza.
Igitero cyo
ku wa 28/04/1994 ari nacyo cyabamaze, cyari kigizwe n’abajandarume benshi
barenga 60, bafite imbunda zikomeye nka machine gun na za lance rochettes, baza
bakoze umurongo utambitse, bamanuka bagota inkambi bakabateramo na za strims.
Mbese baje nk’abaje kurwana n’ingabo zikomeye kuko mbere yuko baza bari
barumvise ko abo batutsi basubijeyo ibitero byinshi by’abicanyi kandi baturutse
ahantu henshi hatandukanye.
Ku rundi
ruhande hari abaturage benshi cyane bitwaje intwaro gakondo bakoze imirongo
ihagaze. Kubera urusaku rwinshi rw’amasasu abantu batari bamenyere n’ urusaku
rw’interahamwe zaturutse impande zose rwatumye benshi batabasha no guhunga
kubera ubwoba, ku buryo bamwe baraswaga abandi batemagurwa n’interahamwe.
Abandi bishwe umugenda biruka bagwirirana bakandagirana bakomeza inzira igana I
Burundi. Abenshi babatsinze i Gakoma aho bita kwa Kantano, abandi bagoterwa aho
bita mu i Ramba muri komini Muyanga barabararira babica mu gitondo. Abashoboye
kwambuka i Burundi bagera ku 108.
Abatutsi
bakusanyirijwe i Songa bari baturutse imihanda yose bahunga: Gikongoro
(Kinyamaka, Rukondo), Nyanza, Ruhashya, Rusatira, Ntyazo na Muyira.
Ubwicanyi
bw’i Songa bwayobowe na Burugumesitiri NYAWENDA Esdron, afatanyije na NKUSI
Augustin wari diregiteri w’umushinga w’ubuhinzi bw’umuceri. Aba bombi ubu ngubu
bahungiye mu Bubiligi.