Ibitekerezo byo gushyiraho uburyo bwiza bwo gutwara abanyeshuri mu Mujyi wa Kigali biragenda bifata indi ntera, aho ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busaba ibigo by’amashuri gushyira imbaraga mu gutegura imodoka (bisi) zihariye zitwara abanyeshuri mu buryo bwa rusange, hagamijwe kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga ku mihanda no kongera umutekano w’abana.
Mu kiganiro cyabaye ku wa 26 Mata 2026 mu Urubuga rw’Itangazamakuru, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yagaragaje ko igihe kigeze ngo amashuri afate iya mbere mu gukemura ikibazo cy’imodoka nyinshi z’ababyeyi zijyana cyangwa zivana abana ku mashuri, zikaba ari imwe mu mpamvu zikomeye zitera ubucucike bukabije mu mihanda cyane cyane mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba.
Yagize ati: “Buri kigo cy’ishuri gikwiye kugira gahunda ihamye yo gutwara abanyeshuri, kigashyiraho bisi zigezweho, zifite ubuziranenge, zitari izishaje. Twabonye ko hari aho bafata imodoka zishaje zakoreshwaga mu gutwara abagenzi, bakazisiga irangi gusa bakazitangira abana, ibyo ntibikwiye.”
Yakomeje ashimangira ko izi modoka zigomba kuba zujuje ibisabwa byose mu rwego rw’umutekano, zirimo kuba zifite imyanya ihagije, zigenzurwa neza, kandi zigakora mu buryo buhoraho kandi buteguwe neza, ku buryo ababyeyi badakomeza gukoresha imodoka zabo bwite mu buryo buhuzagurika.
Ku ruhande rw’abikorera, Umuyobozi Mukuru wa sosiyete ya Ecofleet Solutions, Rukera Aubin, yagaragaje ko hari gahunda yo gukorana n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, hagamijwe gushyiraho uburyo bwagutse bwo gufasha abanyeshuri kugera ku mashuri bifashishije imodoka rusange.
Yavuze ko bazifashisha ubushakashatsi n’igenamigambi rishingiye ku hantu amashuri aherereye n’aho abanyeshuri baturuka, kugira ngo bashyireho imirongo (routes) yihariye izajya ikoreshwa n’izo bisi, bityo bigabanye akajagari mu ngendo.
Ati: “Turashaka kureba uburyo twahuza amakuru y’aho abanyeshuri baturuka n’aho amashuri ari, tugashyiraho imirongo ifatika y’imodoka zitwara abanyeshuri, tukunganira gahunda isanzwe yo gutwara abantu mu mujyi.”
Iyi gahunda kandi ihurirana n’igihe ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje kuzamuka ku rwego mpuzamahanga, bitewe n’ibibazo by’umutekano muke birimo intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati, by’umwihariko muri Iran. Ibi byatumye Leta isaba abaturage muri rusange kwitabira cyane gutwara abantu mu buryo bwa rusange, kugira ngo bagabanye ibiciro by’ingendo no kurengera ibidukikije.
Abasesenguzi bagaragaza ko gushyiraho bisi zihariye zitwara abanyeshuri bishobora gutanga ibisubizo birambye, birimo:
Kugabanya ubwinshi bw’imodoka ku mihanda,
Kongera umutekano w’abanyeshuri,
Kugabanya igihe gikoreshwa mu ngendo,
No guteza imbere gahunda yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.
Nubwo iyi gahunda igamije kugabanya umuvundo no guteza imbere ubwikorezi rusange, hari imbogamizi ababyeyi basanzwe bajyana abana ku ishuri bifashishije imodoka zabo bwite bashobora guhara nazo zirimo:
Kugabanuka kw’ubwisanzure mu ngendo
Ababyeyi benshi bari basanzwe bafite umudendezo wo kugena igihe bajyanira abana ku ishuri no kubacyura, ariko gukoresha bisi rusange bizasaba gukurikiza amasaha yagenwe.
Impungenge ku mutekano w’abana
Hari ababyeyi bashobora kugira impungenge ku rwego rw’umutekano n’imibereho y’abana babo mu modoka rusange, cyane cyane ku bato.
Guhindura gahunda z’imiryango
Ababyeyi bamwe bahuza kujyana abana ku ishuri n’izindi gahunda zabo za buri munsi, bityo kubura iyo serivisi bishobora gusaba kongera gutegura bundi bushya gahunda z’urugo.
Kwiyongera kw’ikiguzi
Hari ababyeyi bashobora gusanga amafaranga yo kwishyura bisi y’ishuri ari menshi ugereranyije n’ayo bakoreshaga bagura lisansi yo mu modoka zabo. Mu gihe basabwa kugabanya ikiguzi cy'amafaranga bakoresha muri ibi bihe bidasanzwe by'aho ibikomoka kuri Peteroli byazamutse cyane bitewe n'intambara Amerika na Israel bashoje kuri Iran.
Iyi ntambara yatumye akagunguru k'ibikomoka kuri peteroli ku isoko Mpuzamahanga kazamuka cyane ubwikube inshuro ebyiri zirenga. Aho kuvuye ku $70 kakagera $144.
Kutamenyera gahunda nshya
Guhindura imyumvire no kwakira ikoreshwa rya bisi rusange bishobora gufata igihe, cyane cyane ku babyeyi bari basanzwe bamenyereye gutwara abana babo ubwabo.
Icyakora, ku rundi ruhande, iyi gahunda ishobora kuzana inyungu zirimo kugabanya amafaranga akoreshwa ku lisansi, kugabanya umuvundo mu mihanda, no korohereza ababyeyi batari bafite imodoka kubona uburyo bwizewe bwo gutwara abana babo ku ishuri.