Indege nto yo mu bwoko bwa Cessna
yakoze impanuka kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mata hafi y’umurwa mukuru Juba
muri Sudani y’Epfo, ihitana abantu bose bari bayirimo, barimo abagenzi 13
n’umupilote umwe, nk’uko byatangajwe n’inzego z’indege za Leta.
Amakuru ya mbere agaragaza ko iyi
ndege ishobora kuba yarahuye n’ikirere kibi cyatumye habura uko babona neza mu
gihe yari iri mu kirere.
Abayobozi batangaje ko iperereza
ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane neza icyateye iyi mpanuka.
Mu bapfuye harimo abantu babiri
bakomoka muri Kenya, mu gihe abandi bose bari Abanya-Sudani y’Epfo.
Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga
nkoranyambaga agaragaza ibisigazwa by’iyi ndege byaka umuriro mu gace k’imisozi
n’igihu kinshi, kari nko ku bilometero 20 uvuye i Juba.
Ubuyobozi bw’aho impanuka yabereye bwatangaje
ko bwohereje itsinda ryihariye ahabereye impanuka, rigamije gukusanya amakuru
no gufasha mu bikorwa by’ubutabazi.
Sudani y’Epfo, yabonye ubwigenge mu
2011, ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’ibikorwa remezo, cyane cyane mu
rwego rw’ingendo zo mu kirere.
Impanuka z’indege muri iki gihugu
zikunze kubaho, akenshi ziterwa n’ikirere kibi cyangwa ibibazo bya tekiniki.
Abayobozi bavuze ko andi makuru
arambuye ku by’iyi mpanuka azatangazwa mu minsi iri imbere, nyuma y’uko
iperereza rirangiye.