Umuyobozi mushya w’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), Umunyamerika James Swan, yatangaje ko uruzinduko yagiriye mu mujyi wa Goma rwamusigiye ishusho nyayo y’uko ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo gihagaze, anahishura ko yagiranye ibiganiro byimbitse n’abayobozi ba AFC/M23 bigenzura uwo mujyi.
Ku wa Gatanu
tariki ya 24 Mata, Swan yageze i Goma, aho yakiriwe n’abayobozi bakuru ba
AFC/M23 barimo Umuhuzabikorwa w’iri huriro, Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa
Wungirije akaba na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, Umunyamabanga Uhoraho,
Benjamin Mbonimpa, ndetse na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Bahati
Musanga Erasto.
Ibiganiro
bagiranye byibanze ku ngingo zifatika zijyanye n’ishyirwa mu bikorwa
ry’imyanzuro y’Akanama k’Umutekano ka Loni, cyane cyane iyemejwe mu 2025,
hagamijwe kugarura ituze mu Burasirazuba bwa Congo.
Itangazo
ryashyizwe ahagaragara n’ubuvugizi bwa MONUSCO ryasobanuye ko ibyo biganiro
“byibanze cyane ku gushyira mu bikorwa imyanzuro y’Akanama k’Umutekano,
gutangiza no kunoza imikorere y’inzego zikurikirana kandi zigenzura
iyubahirizwa ry’agahenge, ndetse no ku ngamba zifatika zo guteza imbere
ibiganiro bya Doha na Washington.”
Swan
yagaragaje ko gushyira mu bikorwa izi gahunda bisaba ubufatanye bw’impande zose
bireba, ashimangira ko kubahiriza amasezerano ari bwo buryo bwonyine bushobora
gutanga icyizere cy’amahoro arambye.
Ati: “Iyi
myanzuro ishimangira kubahiriza ubwigenge, ubusugire, ubumwe n’ubudahangarwa
bw’imbibi za RDC.”
Yongeyeho ko
mu byo baganiriye harimo n’ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge ndetse n’uburyo bwo
kurushaho kugenzura iyubahirizwa ryako, mu rwego rwo kugabanya imirwano ikomeje
guteza umutekano muke mu baturage.
Mbere yo
kugera i Goma, Swan yari yabanje gusura utundi duce twugarijwe n’umutekano
muke, turimo umujyi wa Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse na Bunia mu
Ntara ya Ituri.
Yavuze ko
izo ngendo zamuhaye amahirwe yo kumva ibitekerezo by’abaturage, cyane cyane
abahuye n’ingaruka z’intambara zirimo kwimurwa mu byabo no kubaho mu buzima
bugoye.
Yavuze ko
ingendo yakoze “zamufashije gusobanukirwa neza ibibazo by’umutekano bikomeje
kugaragara mu burasirazuba bwa Congo, no kumva ibitekerezo n’impungenge
by’abaturage bakomeje guhura n’ingaruka z’intambara.”
Mu butumwa
bwe, Swan yanashimangiye ko MONUSCO n’Umuryango w’Abibumbye bafite inshingano
zo gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya 2773 na 2808 y’Akanama
k’Umutekano, igamije kugarura ituze no guhosha amakimbirane akomeje gufata indi
ntera muri aka karere.
Imwe mu
ngingo zikomeye ziri muri iyi myanzuro harimo gusaba AFC/M23 kuva mu bice
igenzura, ibintu bikomeje kuba ingorabahizi mu biganiro by’amahoro.
Nubwo bimeze
bityo, Swan yagaragaje ko MONUSCO izakomeza gukora ibishoboka byose mu kurinda
abasivili no gufasha mu bikorwa byo kugarura amahoro, ashimangira ko ubufatanye
n’Abanye-Congo ari ingenzi muri uru rugendo.
Yavuze ko
ibikorwa byihutirwa byibandwaho birimo kurinda abasivili no gushyigikira
gahunda zose zigamije kugabanya umwuka mubi hagati y’impande zihanganye.
Mu gusoza
ubutumwa bwe, Swan yagaragaje icyizere ko ibiganiro bikomeje, haba ibyo ku
rwego mpuzamahanga n’ibihuza impande ziri ku rugamba, bishobora gutanga
umusaruro ufatika mu gihe byashyirwa mu bikorwa uko bikwiye, bigafasha kugarura
amahoro arambye abaturage bamaze igihe kirekire bategereje.
Like This Post? Related Posts