• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba, haravugwa inkuru y’akababaro n’ikorwa ry’ubugome rikomeye, aho umugabo w’imyaka 47 y’amavuko yishwe bikekwa ko yishwe n’umugore we bafitanye urugo ndetse n’umuhungu wabo.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 27 Mata 2026, bibera mu Mudugudu wa Rukwaya, mu Kagari ka Sasabirago, mu Murenge wa Fumbwe, mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y'Iburasirazuba.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri aka gace agaragaza ko uyu muryango wari usanzwe ubanye mu makimbirane akomeye, ashingiye ku kutumvikana hagati y’umugabo n’umugore, aho umugabo yashinjaga umugore we kumuca inyuma.

Gusa, amakuru atangwa n'abaturanyi avuga ko  uko gucana inyuma kudasanzwe ndetse ni amahano kuko nyakwigendera yashinjaga umugore kugirana umubano udasanzwe (gusambana) n'umuhungu we.

Biravugwa ko ayo makimbirane yaje gufata indi ntera kugera aho uwo mugore w’imyaka 45 y'amavuko afatanyije n’umuhungu we w’imyaka 22 y'amavuko bafashe icyemezo kigayitse cyo kwica uwo mugabo mu buryo bw’ubugome bukomeye, harimo no kumutemagura.

Nyuma y’aho amakuru amenyekaniye, inzego z’umutekano zahise zitabara, maze abo bakekwaho icyo cyaha bahita batabwa muri yombi. Kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Nyagasambu, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye n’impamvu nyakuri yabyo.

Umurambo w’uyu mugabo wajyanywe ku bitaro bya Rwamagana kugira ngo ukorerwe isuzuma (autopsie), rizafasha kumenya neza icyateye urupfu rwe.

Ubuyobozi bw’aho byabereye burasaba abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango, bukibutsa ko ibibazo byose bikwiye gukemurwa mu nzira z’amahoro, hifashishijwe inzego zibishinzwe, aho kwifatira ibyemezo bishobora kuvamo ibyaha bikomeye nk’ibi.

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse kubushake bakurikiranyweho, gitenywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikibahama bazahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments