Kenya: Umukinnyi ukomeye w’Umunyarwanda yitabye Imana nyuma yo gushyamirana na mugenzi we bapfa umugore

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-22 05:30:21 Amakuru

Yanditswe na Dushimimana Elias

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2023, Nibwo Sirag Rubayita bivugwa ko akomoka mu Rwanda akaba umukinnyi ukora siporo yo kwirukanka (athlete) yaburiye ubuzima mu mirwano yamuhuje na mugenzi we bapfaga urukundo rw’umugore bombi bari bahanganiye.

Rubayita w’Umunyarwanda yabuze ubuzima bwe nyuma yo gushyamirana n’Umunyakenya mugenzi we ku wa Kane w’icyumweru gishize.

Bivugwa ko iyo mirwano bagiranye yari ishingiye ku mugore yari ikomeye cyane kuko bararwanye baranakomeretsanya, ariko ngo ntibyarangiye neza kuko uwo Munyarwanda byarangiye ashizemo umwaka ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2023.

Abayobozi bo mu Mujyi wa Iten, agace gasanzwe kazwiho kuba icyicaro cy’imyitozo ku bakora siporo yo kwirukanka ku rwego rw’Igihugu na mpuzamahanga, bemeje ko uwo mukinnyi wabuze ubuzima yitwa Sirag Rubayita akaba yari afite imyaka 34 y’amavuko.

Nyakwigendera yari umwe mu bakora amarushanwa yo kwirukanka metero 5,000 na metero 10,000 akaba yari azwiho ubuhanga cyane muri uyu mwuga.

Umuyobozi wa Polisi mu Majyaruguru ya Keiyo Tom Makori, yavuze ko hakomeje iperereza ryimbitse kugera ngo hamenyekane icyaba cyihishe inyuma nyakuri y’imirwano yabaye hagati y’Umunyarwanda n’Umunyakenya.

Nubwo iby’ibanze byavuye mu iperereza byerekana ko abo basore bombi bari bahuriye ku mugore bose bakundaga, Makori yavuze ko bitari byemezwa neza, ahubwo hashobora kuba hari izindi mpamvu zibyihishe inyuma.

Kugeza ubu, uwo barwanye ndetse n’umugore bikekwa ko ari we bapfaga batawe muri yombi, bikaba bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Iten mu gihe iperereza rigikomeje.

Related Post