Umuvugizi wa
Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga arasaba abafite ibinyabiziga
by’umwihariko abatwara moto kubahiriza gahunda yashyizweho mu mujyi wa Kigali
yo gutwara abagenzi rusange mu buryo bwa bisi,birinda kunyura mu gisate
cyagenewe bisi mu masaha yashyizweho.
Kuva mu
gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026, mu mihanda imwe n’imwe mu
mujyi wa Kigali, Bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange n’ibindi
binyabiziga ntakumirwa, byahariwe igice cy’umuhanda cyabyo, ngo byihutishe
ingendo.
Ni uburyo
mujyi wa Kigali washyizeho bwo gufasha ibi binyabiziga mu masaha agaragaramo
abagenzi benshi; kuva saa 6h00h-10h00 za mu gitondo na 17h00-21h00, mu gihe
ibindi binyabiziga byo bizajya bisangira igice kimwe gisigaye, ariko mu yandi
masaha imihanda igakoreshwa nk’uko bisanzwe.
Ni igikorwa
cyoroheje ingendo aho abagenzi n’abashoferi batwara izi modoka bagaragaza ko
iyi gahunda isigaye ifasha abagenzi kugera ku kazi no mu rugo ku gihe bitewe
n’uko yihuta basigaye bakoresha igihe gito.
Cyakora ngo
hari kugaragara bamwe batayubahiriza binjira muri iki gisate cyagenewe bisi
,bikaba byazikerereza by’umwihariko abamotari.
Umwe mu
bashoferi ba bisi yagize ati” iyi Gahunda ni nziza turimo turihuta rwose.Uretse
abamotari urabona abamotari bariyiba gutya bakajya kuri side ya ya mirongo badushyiriyeho
noneho kumucaho ntabwo byakunda ushobora kumugonga ibirenge ,bikaba ngombwa ko
wa mwanya wawe utakara nanone ugasanga urimo uratinda”
Undi
mushoferi yagize ati”Urabona abamotari barasatira imirongo ya bisi,ukaba
wakikanga kuba wamugonga nk’akaguru kuko bari kwinjiramo bakongera bakavamo
urumva baba batumye ugenda nabi mu muhanda”
Kuri iki
kibazo cy’ibinyabiziga binyura mu gisate cya bisi umuvugizi wa Polisi y’u
Rwanda ACP Boniface Rutikanga yabwiye RBA ko ababikora gutyo amabwiriza
yashyizweho abareba.
Yagize ati
‘”Amabwiriza arabareba ntibemerewe kunyura muri uwo muhanda.Ubwabo ni benshi
abamotar 20 bajya mu muhanda bakawuzura bakawufunga noneho ya priorite yari
yagenwe kuri kiriya kinyabiziga ikabura.Turabinginze bazabyubahirize
kandi tuzakomeza kubigisha”.
Umuvugizi wa
Police yaburiye abamotari bica amabwiriza ko n’ibihano bizaza.
ACP
Rutikanga ati”Ariko nanone sinabura kuvuga ko iyo ibintu bibaye mu mabwiriza no
mu itegeko iyo bitubahirijwe birangira hariho n’ibihano”
Umujyi wa
Kigali uvuga ko gukoresha bisi ari kimwe mu bisubizo byafasha guhangana
n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli,ariko abafite ibinyabiziga
byabo bwite badashaka gutega izi modoka rusange, bashobora kunyura mu yindi
mihanda igera aho bagiye, batanyuze mu mihanda isanzwe mu rwego rwo kwirinda
ambutiyaje.