Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakoze impinduka muri Guverinoma y’iki gihugu zasizeho ahinduye ba Minisitiri batatu.
Iteka rya Ndayishimiye ryo kuri
uyu wa Kabiri tariki ya 28 Mata, ryerekana ko Evelyine Butoyi wari umaze igihe
ari Ambasaderi w’u Burundi mu bihugu bya Zambia, Angola, Malawi na Zimbabwe
yagizwe Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho.
Butoyi wanigeze kuba umuvugizi wa Perezida Evariste Ndayishimiye,
yasimbuye ku nshingano zo kuba Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho Gabby
Bugaga washyinguwe kuri uyu wa Kabiri, nyuma yo gusangwa mu gasozi yapfuye ku
wa 15 Mata 2026.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, imyubakire, gutwara abantu n’ibintu
hamwe n’ibikoresho we yagizwe ingenieur Egide Nijimbere wasimbuye Damien
Niyonkuru wari wahawe izo nshingano muri Mutarama uyu mwaka.
Dr Fidèle Nkezabahizi we yagizwe Minisitiri w’Ubuzima asimbuye
asubiriye Lidwine Baradahana.
Nkezabahizi yari asanzwe ari umuyobozi wa gahunda PRONIANUT
(Programme National Indegre d’Alimentation et Nutrition), ishinzwe kurya neza.
Ndayishimiye yakoze izi mpinduka nyuma y’uko mu cyumweru gishize
yakoze impunduka mu nzego z’igisirikare.
Muri icyo cyumweru kandi ishyaka CNDD-FDD riyoboye u Burundi
ryamugennye nk’umukandida ugomba kurihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu
ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2027, ndetse uyu mugabo ahabwa amahirwe yo
gutorerwa kuyobora u Burundi muri manda ye ya kabiri.