• Amakuru / POLITIKI


Leta Zunze Ubumwe za Amerika zateye utwatsi ibyo gutera inkunga umutwe mushya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uzahabwa inshingano zo kurinda ibirombe by’amabuye y’agaciro hirya no hino mu gihugu.

Ku wa 27 Mata 2026, urwego rwa RDC rushinzwe kugenzura ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rwatangaje ko uyu mutwe mushya uzatangira akazi mu mpera z’uyu mwaka, ufite abantu 3000 kandi ko biteganyijwe ko mu 2028 uzaba ufite abagera ku 20.000.

Uru rwego rwasobanuye ko ibikorwa by’uyu mutwe byateganyirijwe miliyoni 100 z’Amadolari, kandi ko uzaterwa inkunga na Amerika na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), hashingiwe ku bufatanye busanzwe hagati y’impande zombi.

Kuri uyu wa 28 Mata, Ambasade ya Amerika muri RDC yatangaje ko impande zombi zifitanye ubufatanye buzifitiye inyungu mu bijyanye n’ubukungu n’umutekano ariko ko Amerika idateganya gutera inkunga uyu mutwe.

Iyi Ambasade yagize iti “Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizizatera inkunga umutwe uzarinda umutekano w’ibirombe by’amabuye y’agaciro muri RDC.”

Igitutu cy’iyi Ambasade cyatumye urwego rwa RDC rushinzwe ubugenzuzi bw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rusohora irindi tangazo kuri uyu wa 28 Mata, rikosora ibyavuze mu masaha 24 ashize.

Uru rwego umushinga wo gushyiraho uyu mutwe uri muri gahunda y’ubufatanye n’ibiganiro n’abafatanyabikorwa benshi barimo Amerika na UAE ariko ko nta gihugu kizawutera inkunga.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments