• Amakuru / MU-RWANDA


Perezida Kagame yitabiriye umukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League waraye ubereye i Parc de Princes mu Bufaransa, warangiye Paris Saint Germain itsinze Bayern Munich ibitego 5-4.

Ni amakuru yatangajwe ku wa 29 Mata 2026 n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village, Urugwiro bibinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Mu itangazo Village Urugwiro yagize iti “Kuri uyu mugoroba, kuri Parc des Princes i Paris, Perezida Kagame yitabiriye umukino wa ½ aho Paris Saint-Germain nk’umufatanyabikorwa wa Visit Rwanda watwaye igikombe giheruka yatsinze Bayern Munich ibitego 5-4.”

Uyu mukino wa Paris Saint Germain na Bayern Munich wari utegerejwe na benshi kuko iyi kipe yo mu Bufaransa ni yo ifite igikombe giheruka, mu gihe iyo mu Budage iri mu makipe ahagaze neza cyane uyu mwaka.

Ibitego bya Paris Saint Germain byatsinzwe na Khvicha Kvaratskhelia, watsinze bibiri, João Neves, Ousmane Dembélé na we watsinze bibiri, mu gihe ibya Bayern Munich byatsinzwe na Harry Kane, Michael Olise, Dalot Opamecanoo na Luis Díaz.

Umukino wo kwishyura uzabera mu Budage kuri Allianz Arena, ku wa Gatatu, tariki ya 6 Gicurasi 2026.

Paris Saint Germain yageze muri ½ isezereye Liverpool yo mu Bwongereza ku giteranyo cy’ibitego 4-0.

Icyo gihe hari ku wa 14 Mata 2026. Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije kuri X ku wa 15 Mata yagize ati “Dushimiye umufatanyabikorwa wa Visit Rwanda, Paris Saint Germain ku bwo kubona itike ya ½ cy’imikino ya UEFA. Bakinnye neza cyane kandi babonye umusaruro ubakwiye. Turabifuriza amahirwe mu cyiciro gikurikiraho.”

Amasezerano y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda na Paris Saint-Germain yasinywe bwa mbere mu 2019, avugururwa mu 2025 aho agomba kugeza mu 2028.

Ni amasezerano agena ko PSG yamamaza Visit Rwanda ku kibuga cyayo, Parc des Princes, ndetse ikambara imyambaro yanditseho Visit Rwanda mu gihe iri mu myitozo.

Kuva aya masezerano yasinywa, abafana babarirwa muri za miliyoni bo ku Isi yose, bamenye byisumbuyeho u Rwanda binyuze mu nkuru, mu buryo rugaragara mu itangazamakuru n’ibindi.

Binyuze muri aya masezerano, abana barenga 400 babashije guhabwa imyitozo y’umupira w’amaguru binyuze mu ishuri ryashinzwe na PSG mu Rwanda, PSG Academy Rwanda.

Buri mwaka iyi kipe yo mu Bufaransa yohereza abakinnyi n’abanyabigwi bayo mu Rwanda, aho basura ibyiza nyaburanga rufite, bakabisangiza ababakurikira.

Abaheruka ni Océane Nathalie Toussaint Dit Marseille, Baby Jordy Benera na Jade Le Guilly bakinira Paris Saint-Germain y’Abagore, aho basuye u Rwanda mu mpera za Gashyantare uyu mwaka.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments