Tariki ya 29
Mata mu 1994, ni umunsi wa 23 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze,
ukaba uwa 119 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi leta y’abicanyi yari
ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya
no hino mu gihugu.
Kuri iyi
tariki Perezida Sindikubwabo Theodore yasubiye i Butare avuga ko agiye mu
bugenzuzi ngo arebe ko abanya-Butare bari gukora neza akazi yabasabye ko kwica
Abatutsi.
Kuri uyu
munsi kandi ni bwo bwa mbere Akanama gashinzwe Amahoro ku Isi kize ikibazo cya
Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda.
Ku wa 29
Mata 1994 Abatutsi bakomeje kwicwa mu bice bitandukanye by’igihugu
Abatutsi
biciwe mu kigo cya Gisirikare cya Butotori (Marine), Rubavu.
Kuri iyi
tariki Abatutsi barishwe kuri Paruwasi gatorika ya Shangi muri Cyangugu. Haje
igitero gikomeye cyane cy’interahamwe zari zivuye mu Bugarama, zipakiye mu
modoka batatu, baje bitwaje imipanga, ubuhiri, imbunda na za grenades ubundi
barabica.
Uwo munsi
kandi Abatutsi biciwe kuri Sitade Kamarampaka i Rusizi.
Tarikiya 29
Mata 1994, Nyarushishi yahoze ari inkambi yabagamo Abarundi bahunze 1993
yazanywemo Abatutsi bavanywe mu mujyi i Cyangugu, hanahungira abarokotse
Jenoside ahandi nka Mibilizi, Shangi, Nyamasheke, Kibogora, barangije baricwa
bose.
I
Nyarushishi kandi hanabereye ibikorwa byinshi by’ubugome harimo gusambanya
abakobwa ku gahato bikozwe n’Abafaransa bari mu Rwanda muri Operation
Turquoise.
Ubwicanyi
bwakorerwaga Abatutsi bwarakomeje hirya no hino mu gihugu, uwitwa Umututsi wese
aricwa, abandi abenshi bishwe bahunga. Kuri iyi tariki abenshi biciwe muri za
Komini, no mu nsengero kuko bibeshyaga ko bashobora kuharokokera.
Like This Post? Related Posts