Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira
w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) buri mu banyamuryango 211 ba FIFA bazitabira
Inama ya 76 ya FIFA izabera i Vancouver muri Canada kuri uyu wa Kane tariki 30
Mata 2026.
Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice Ngoga, ari kumwe na Visi Perezida wa mbere
Madamu Claudine Gasarabwe ndetse n’Umunyamabanga Mukuru, Bonnie Mugabe.
Iyi nama izafata ibyemezo bikomeye ku
hazaza h’umupira w’amaguru ku isi, birimo ibijyanye n’ingengo y’imari ndetse no
guhitamo ibihugu bizakira amarushanwa atandukanye. Biteganyijwe kandi ko iyi
nama izemeza abazakira Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2031 n’icya 2035.
Iyi nama kandi itanga urubuga rwo
guhura no kuganira hagati y’amashyirahamwe agize FIFA, hagamijwe guteza imbere
ubufatanye n’imikoranire.
Iyi nama yatangiye kuba mu 1904, ikaba
ari inshuro ya kabiri ibereye muri Canada, nyuma y’iyabereye i Montréal mu
1976.
Mu mwaka wa 2023, iyi nama yabereye mu
Rwanda, ari yo Umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino yongeye gutorerwamo
kuyiyobora ku nshuro ya gatatu.
Like This Post? Related Posts