Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire
yasabye Abanyarwanda kuzitabira ari benshi imikino yo kuri uyu wa
Gatatu, ubwo amakipe y’u Rwanda azaba ahatanira kujya muri 1/4 cya Shampiyona
Nyafurika ya Volleyball.
Muri iyi mikino amakipe ane y’u Rwanda
ariyo APR VC, Kepler VC, Police VC na REG VC azaba ahatanira kujya muri kimwe
cya kane cy’irushanwa.
Minisitiri Mukazayire mu butumwa
yanyujije ku rubuga rwa X, yagaragaje ko ari umwanya ukomeye ku makipe
y’Igihugu, anasaba Abanyarwanda kuzitabira ari benshi kugira ngo
bayashyigikire.
Ati ” Umunsi w’ejo bizaba bikomeye aho
amakipe yacu ya VolleyBall azaba ahatanira kujya muri kimwe cya kane (Quarter
Finals) kuri BK Arena. Mukomeze kwitabira muri benshi dushyigikire amakipe
yacu.”
Iyi mikino itegerejwe n’abatari bake,
cyane cyane abakunzi ba Volleyball, bitewe n’uko izagena amakipe azakomeza mu
kindi cyiciro gikomeye cy’irushanwa.
APR VC ishobora kuzahuriramo na Al
Ahly yo mu Misiri iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa, dore ko
ari na yo ifite ibikombe byinshi byaryo (16).
Muri iyi mikino ya ? biteganyijwe ko
APR izakina na Faith Union yo muri Maroc saa mbiri z’ijoro, mu gihe yatsinda
ikajya muri ¼ ikaba yahura n’iyatsinze hagati ya Al Ahly na Kalibi SC yo muri
Ghana.
Ni mu gihe saa munani, Police VC,
ikipe rukumbi mu zihagarariye u Rwanda yazamutse iyoboye itsinda, izacakirana
na Nigeria Customs Service, iherutse kugora cyane APR VC ubwo
bahuraga.
Police VC iramutse itsinze, yahurira
muri 1/4 n’izava hagati ya Kepler VC na General Service Unit yo muri Kenya. Aha
dushobora kubona amakipe y’u Rwanda ahura, mu gihe Kepler yaba yatsinze uyu
mukino.
Undi mukino witezwe, uzaba wahuje REG
VC na Sports-S yo muri Uganda saa sita z’amanywa, mu gihe yabasha gutambuka
ikaba yazahurira muri ¼ n’izatsinda hagati ya Nemo Stars yo muri Uganda na
Kenya Sports VC.
Imikino yose ya ? izakinwa kuri uyu
munsi ndetse ikipe izatsinda izahita ikomeza muri ¼, iyatsinzwe ihite isezererwa.