Perezida
w’inzibacyuho wa Mali, Assimi Goïta, yongeye kugaragara mu ruhame kuri uyu wa
Kabiri ku ngoro ya Koulouba, mu nama yagiranye n’ambasaderi w’u Burusiya muri
Mali, Igor Gromyko.
Uku
kugaragara kwe kuje nyuma y’iminsi itari mike atagaragara mu ruhame, bikurikiye
ibitero bikomeye byabaye ku wa 25 Mata byibasiye ibirindiro bya gisirikare.
Ibyo bitero
byagabwe ku bice bitandukanye bya Mali, birimo agace ka Kati kegereye umurwa
mukuru Bamako, bikaba byarashinjwe umutwe wa JNIM ufitanye isano na Al-Qaïda
hamwe n’abarwanyi ba Front de libération de l’Azawad (FLA).
Aya makuru
yanavugaga urupfu rwa Minisitiri w’Ingabo, Sadio Camara, wari umwe mu bayobozi
bakomeye mu by’umutekano muri guverinoma y’inzibacyuho.
Ibiro bya
Perezida byatangaje ko ibiganiro hagati ya Assimi Goïta na Igor Gromyko
byibanze ku kibazo cy’umutekano n’ubufatanye bwa gisirikare hagati ya Bamako na
Moscou.
Ambasaderi
w’u Burusiya yongeye gushimangira ko igihugu cye gikomeje gushyigikira Mali mu
rugamba rwo kurwanya iterabwoba, anavuga ko ubufatanye buzakomeza hagati
y’ingabo za Mali n’abafatanyabikorwa b’u Burusiya.
Ibi bibaye
mu gihe hari amakuru avuga ko ingabo z’u Burusiya, cyane cyane izifitanye isano
na Africa Corps, zishobora kuba zaravuye mu mujyi wa Kidal.
Uyu mujyi
ufite agaciro kanini kuri Mali, kuko wari warafashwe n’ingabo za Leta mu
Ugushyingo 2023, nyuma yo kuva kwa MINUSMA.
Kuba uyu mujyi
ushobora kuba warongeye gufatwa n’inyeshyamba za FLA byateje impungenge ku
bushobozi bwa Leta bwo kugenzura uturere twose tw’igihugu.
Urupfu rwa Sadio
Camara, wari umwe mu batangije ubufatanye bwa gisirikare hagati ya Mali n’u
Burusiya, rwateje ibibazo byinshi ku miyoborere y’ingabo.
Abasesenguzi
bavuga ko bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’urwego rw’umutekano, cyane
cyane ku bijyanye n’imiyoborere n’imikoranire hagati y’ingabo.
Nubwo Assimi
Goïta yagaragaye ashaka kugaragaza ko ibintu byasubiye mu buryo busanzwe,
haracyari ibibazo byinshi bitarabonerwa ibisubizo, birimo nko kumenya umubare
nyawo w’abaguye mu bitero ndetse n’uko ubuyobozi bw’ingabo buzasimbura
abayobozi bapfuye ndetse no gushaka ubushobozi bw’ingabo za Mali bwo kugarura
umutekano mu gihugu hose .
Kugaragara
kwa Assimi Goïta mu ruhame nyuma y’ibitero ni intambwe yo kugarura icyizere,
ariko ibibazo by’umutekano muri Mali bikomeje kuba byinshi.
Ejo hazaza
h’umutekano w’igihugu rishingiye ku bushobozi bw’ubuyobozi bwo guhangana n’ibi
bibazo no gushyira mu bikorwa ingamba zirambye.
Like This Post? Related Posts