Ku munsi
nk’uyu w’itariki ya 30 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje
umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi
nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi tariki ya 30 Mata mu 1994.
1. Abatutsi
biciwe mu mujyi wa Gisenyi, Rubavu
Urwibutso
rwa Gisenyi ruherereye aho bise “Commune Rouge” igihe cya Jenoside, mu
mudugudu wa Ruriba, Akagari ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu.
Aho uri rwibutso rwubatswe hari irimbi kuva kera ryashyingurwagamo abantu
bitabye Imana muri ako gace. Kwanga Abatutsi muri aka karere k‘Urwanda
byatangiye kera, cyane cyane bitewe n’uko perezida Habyarimana ariho
yakomokaga, hamwe n’abandi bakomeye bo mu “Kazu” bari ku isonga ya politiki y’urwango
mu Rwanda. Ubwicanyi bwabanjirijwe n’imvugo mbi, ibitutsi, urwango
n’ibindi byose byaganishaga kukurimbura Abatutsi, byose byasohokaga muri
Kangura. Umwanditsi mukuru wa Kangura, Hassan Ngeze akomoka muri Nyakabungo,
Gisenyi, muri Rubavu, akaba ari no mubashinze CDR.
Guhera mu
1990, urugamba rwo kwibohora rutangije Abatutsi bo mu yahoze ari Komine Mutura
na Rwerere mu Bigogwe, abo muri Komine Kayove, Nyamyumba ndetse n’abo muri
Komine Kibirira ubu habaye mu karere ka Ngorero bagiye bicwa bitwa ibyitso by’inkotanyi
imirambo yabo ikaza kujugunywa mu byobo byari byaracukuwe mu irimbi rya Gisenyi
mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso. Hari kandi n’abagiye bicirwa muri Gereza
ya Gisenyi bakicwa mu ibanga rikomeye bakaza kujugunywa muri ibyo byobo.
Mu gihe cya
Jenoside, mu mujyi wa Gisenyi hishwe Abatutsi benshi, abenshi biciwe mu mago
iwabo, abandi bajyanwa kwicirwa ku byobo byari byacukuwe mu irimbi rya Gisenyi.
Mu
byihutishije Jenoside ku Gisenyi ni uruhare rukomeye rwa Colonel Nsengiyumva
Anatole wayoboraga ikigo cya gisirikari cya Gisenyi. Anatole Nsengiyumva
akomoka muri Komini Satinsyi muri perefegitura ya Gisenyi.
Guhera muri
1990, Colonel Anatole Nsengiyumva hamwe na Colonel Theoneste Bagosora, Aloys
Ntabakuze, Joseph Nzirorera bacuze umugambi wo gutsemba Abatutsi muri
perefegitura ya Gisenyi, batangiye kubiba urwango, gutera impagarara, gutoza
interahamwe, gutanga imbunda, gukora listes, no kwica Abatutsi bo mu ma komini
ya Gisenyi na Ruhengeri. Ku Gisenyi Anatole Nsengiyumva, Bagosora, Ntabakuze na
Nzirorera baremye umutwe w’abicanyi wari ugizwe na: Omar Serushago, Bernard
Munyagishari, Mabuye, Barnabé Samvura, na Thomas Mugiraneza.
Mu ijoro
ry’uwa 6/4/1994 rishyira uwa 7/4, Colonel Nsengiyumva Anatole yakoresheje inama
itegura ubwicanyi, ibera mu kigo cya gisirikari cya Gisenyi, yitabirwa
n’abasirikari bo mu kigo cya gisirikari cya Gisenyi na Jandarumori, n’abakuru
b’Interahamwe na CDR. Colonel Nsengiyumva yabategetse guha imbunda Interahamwe,
no gushyiraho bariyeri hose muri Gisenyi.
Tariki ya
7/4/1994, habaye indi nama ahari isoko rya Gisenyi, Anatole Nsengiyumva ategeka
Interahamwe gutangira kwica Abatutsi, bakagenda inzu ku yindi. Itangazo rya
Ministeri y’ingabo ryari ryategetse abaturage kuguma mu rugo, ntawashoboraga
gusohoka, keretse abasirikari n’Interahamwe zagendagendaga hose mu ngo zica
abantu. Colonel Nsengiyumva Anatole yategetse ko ku mipaka ihuza Urwanda na
Zayire hashyirwa bariyeri zikomeye kugira ngo hatagira abahunga.
Ubwicanyi
bwayobowe na colonel Anatole Nsengiyumva ubwe, hamwe na major François Uwimana,
sous-lieutenant Fidèle Udahemuka, sous-lieutenant Abel Rwasa n’Interahamwe zari
ziyobowe na Bernard Munyagishari, Omar Serushago, Konseye Faziri, na Konseye wa
Byahi.
Col Anatole
yazengurutse umujyi wa Gisenyi mu modoka agenzura uko ubwicanyi bwakorwaga,
abaza Interahamwe kuri bariyeri uko « akazi kakorwaga » uko bicaga
Abatutsi. Major Uwimana François Xavier yanyuraga muri
karitsiye (Quartiers) zose nawe akurikirana uko Abatutsi bicwaga.
Abatutsi
bishwe mbere ni abari batuye hafi y’ikigo cya gisirikari n’ibitaro bya Gisenyi.
Intumbi zari
zinyanyagiye hose, imodoka zagendaga zitunda abishwe, bakajya kubajugunya mu
byobo byacukuwe kuri « Commune Rouge ».
Igitero
kiyobowe na Omar Serushago na Bernard Munyagishari na Thomas Mugiraneza cyateye
ikigo cy’abihayimana cya Saint Pierre tariki ya 20/4/1994. Abari bahahungiye,
harimo na Felicité Niyitegeka bajyanwe kwicirwa kuri “Commune Rouge”. Abatutsi
bari bihishe mu ishuri rya St Fidele barishwe hamwe n’abandi bari muri Rwandex
bishwe na Habimana Jean Pierre (bitaga MUSTAFA) wahungiye mu Bubirigi.
Ku itariki
30/04/1994 nibwo Imodoka yaciye mu mujyi wa Gisenyi irimo ibyuma birangurura
ijwi ngo abihishe bave mu bwihisho amahoro yabonetse nta mututsi uzongera
kwicwa. Abavuyeyo bose barabashoreye bicirwa kuri Komine Rouge.
Abagize
uruhare mu kwica Abatutsi, ku isonga hari Colonel Anatole Nsengiyumva, major
François Uwimana, sous-lieutenant Fidèle Udahemuka, sous-lieutenant Abel Rwasa,
Yozefu Habiyambere, perefe Dr. Zirimwabagabo Charles, ba superefe Rukabukira na
Bikumbi, Hassan Ngeze, Barnabé Samvura, Bernard Munyagishari, Omar Serushago,
Konseye Faziri, na Konseye wa Byahi, bafatanyije n’abaturage b’abicanyi barimo
interahamwe ikomeye yitwa Habimana Jean Pierre (Mustafa).
Colonel
Anatole Nsengiyumva yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha
mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda, akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu,
cyaje kugabanwa gishyirwa ku myaka 15 mu bujurire.
Omar
Serushago yahamijwe yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha
mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda, yemeye ko yakoze Jenoside akatirwa igihano
cy’igifungo cy’imyaka 15.
Bernard
Munyagishari, yoherejwe mu Rwanda, n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga
rwashyiriweho Urwanda, aho inkiko zo mu Rwanda zamuhamije icyaha cya Jenoside
akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Muri 2003,
Hassan Ngeze yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ icyaha cya Jenoside
n’ibindi byaha byibasira inyoko muntu, muri 2007 icyo igihano cyaragabanijwe,
ahanishwa igifungo cy’imyaka 35.
2.
Abatutsi biciwe kuri paruwasi ya Mibirizi,
Cyangugu
Ku itariki
ya 7/4/1994, imodoka za jandarumori zatangiye gucicikana i Mibilizi mu gitondo
cy’itariki ya 7/04/1994 zirimo abajandarume benshi zikaza nta mpamvu igaragara
zigasubirayo ubona ziri mu gutera ubwoba ngo abantu bagume mu ngo zabo.
Abakonseye bahise bashyiraho itegeko ry’uko nta muntu wemerewe kuva mu rugo
kugira ngo hatagira abashaka guhungira hanze y’u Rwanda. Nk’uko byagendaga mu
bundi bugome bwakorewe Abatutsi mu myaka ya 1963, 1973, Abatutsi b’ i Mibilizi
bahungiye kuri Paruwasi ya Mibilizi bibwira ko bazahakirira.
Ku itariki
ya08/04/1994 kugeza ku ya10/04/1994, Abatutsi benshi bageze kuri Paruwasi
ya Mibilizi bazanye n’inka zabo bageraga ku mubare w’8.000. Ku itariki ya
10/04/1994, Abahutu benshi bari bayobowe n’uwahoze ari umusirikare (Garde
presidentielle) kwa Habyarimana wari warakivuyemo witwaga Dominiko bagabye
igitero gisa no gutata ngo babone imbaraga Abatutsi bafite n’umubare wabo.
Abatutsi birwanyeho bakoresheje amabuye n’izindi ntwaro gakondo bashoboraga
kubona batsimbura icyo gitero.
Ku itariki
ya 12/04/1994 ahagana mu masaha ya saa yine za mugitondo, igitero kindi nanone
kiyobowe na Dominiko aherekejwe n’Abahutu benshi bahagurukiye ahitwa ku Ngoro
hafi ya paruwasi berekeza kuri Paruwasi ya Mibilizi. Bari bitwaje intwaro
zirimo amacumu, imiheto, Dominiko we afite gerenade. Abatutsi birwanyeho
bakoresheje cyane cyane amabuye bashobora gutsinda cya gitero. Muri icyo gitero
uwari ukiyoboye Dominiko abonye batangiye gutsindwa atera gerenade zakomerekeje
benshi mu mpunzi barimo uwitwa Dushimimana Concorde waje kwitaba Imana,
zikomeretsa n’abandi benshi.
Ku itariki
ya 14/04/1994 ahagana saa cyenda, Abahutu benshi barongeye barisuganya batera
impunzi kuri paruwasi ya Mibilizi, iki gitero nacyo cyaje gifite imbaraga
kurusha ibyabanje. Abicanyi bari baturutse hafi ya Paruwasi ahitwa ku Ngoro,
abandi baturutse Runyanzovu, Munyinya, Muhanga, Cyato n’ahandi. Abatutsi nanone
bagerageje kwirwanaho uko bashoboye batsimbura iki gitero. Umwicanyi ruharwa
wari waramaze abantu witwa Kayibanda ukomoka ahitwa mu Kaboza abonye bagiye
gutsindwa atera gerenade. Imwe yahise yica uwitwaga Nsabimana Dominique
wacuruzaga ku Ngoro inica n’abandi bari bamukikije ku murongo w’imbere.
Abicanyi baratsinzwe nanone bakwira imishwaro.
Ku itariki
ya 18/04/1994 ni umunsi utazigera wibagirana mu mateka y’Abatutsi bari
bahungiye i Mibilizi. Kuri uyu munsi habayeho ibitero bitatu bikomeye
byahitanye ibihumbi by’Abatutsi i Mibilizi. Ahagana saa yine, Abicanyi barateye
barwana n’Abatutsi ariko nanone baratsindwa gusa basiga bishemo umubare muto
w’Abatutsi. Basubiye ku Ngoro kwisuganya no gufata amabwiriza mashya. Ahagana
saa munani, abicanyi barongeye batera kuri paruwasi, bari umubare munini cyane
ubarirwa mu bihumbi bateye gerenade zica Abatutsi benshi ariko nanone
baratsindwa basubira inyuma.
Ahagana saa
cyenda, uwari Superefe Theodore Munyangabe yageze i Mibilizi ari kumwe n’abandi
bantu yari ayoboye. Yahise asaba Abatutsi gusubira mu gipangu kwa Padiri ngo
kugira ngo habeho ibiganiro n’Abicanyi ngo kugira ngo haze kuboneka umuti
watuma imirwano ihagarara. Abatutsi ntibamenye ko ari umutego abateze. Mu gihe
bisuganyaga binjira mu gikari kwa Padiri ahari bubere inama, Abicanyi ibihumbi
bahise bagota impande zose, batera za gerenade, abandi bicisha inkota, amacumu
bica uwo bahuye nawe wese. Abicanyi bamwe bafite imbunda bari buriye ibiti
bikikije paruwasi Mibilizi kugira ngo bashobore kurasa neza bitegeye abo
bashaka gutsemba. Iki gitero cyarimo imbunda nyinshi, gerenade nyinshi ku buryo
kwirwanaho kw’Abatutsi kwarangiriye aho. Hishwe umubare munini w’Abatutsi bagwa
ahantu hatandukanye.
Ku itariki
ya 20/04/1994, abicanyi bakoranye n’abajandarume bitwaga ko bari barazanywe
kurinda impunzi, Abatutsi bari basigaye bose barahamagawe bicazwa ku mbuga mu
gikari kuri Paruwasi. Abicanyi bazana lisiti bahamagara amazina y’uwo bashaka
wese. Iyi tariki hahamagawe Abatutsi barenga 100 basanga abicanyi benshi
babategereje n’inkota, amahiri, amacumu barabica imirambo yabo iraharara,
abicanyi baza kuyishyingura umunsi ukurikiyeho. Mu batwawe uwo munsi harimo
umudamu umwe wari umwarimukazi witwaga Angela. Kuri iyi tariki ya 20/04/1994
Abicanyi bamaze kwica urubozo abo batoranyije bakomereje kuri hopital Mibilizi
bajya kwica Abaganga b’Abatutsi bari bakiri mu kazi, bica n’Abatutsi bari
barwariye muri hospital Mibilizi.
Ku itariki
ya 30/04/1994 nibwo Abatutsi bake bari barabashije kurokoka bishwe. Uwitwa
Youssufu Munyakazi yari avuye gutanga ubufasha mu kumara Abatutsi biciwe i
Shangi, ageze mu nzira ataha mu Bugarama ahitamo guca i Mibilizi ngo akukumbe
abari bahasigaye. Baje mu modoka za Daihatsu bahagera mu masaha ya saa kumi
n’imwe zica Abatutsi bagera kuri 60 zikoresheje inkota, imirambo ziyinyanyagiza
imbere ya Paruwasi.
Ku itariki
ya 22/05/1994, Abatutsi babarirwa muri 500 bari basigaye biganjemo abasaza
n’abakecuru, inkomere bapakiwe amabisi abatwara abavana I Mibilizi abajyana
ahitwa I Nyarushishi.
Bamwe mu
Bicanyi Ruharwa bahekuye Mibilizi
Bandetse
Edouard niwe wari umuyobozi mukuru w’ibitero, yari asanzwe ari umucuruzi i
Kamembe ariko yari asigaye akorera i Mibilizi, yatangaga amabwiriza, yari afite
intwaro, muri bar ye niho inama zakorerwaga, yangaga Abatutsi
cyane; Superefe Theodore Munyangabe; Dominique wahoze ari mu
basirikare barindaga umukuru w’igihugu kwa Habyarimana, yari yaravuye mu
gisirikare ariko agifite ibikoresho bye; Somayire Celestin, yari umuntu ukomeye
mu Nterahamwe akaba yari umwalimu I Mibilizi yangaga Abatutsi cyane; Munyoni
Vianney yari umupolisi, yarashe Abatutsi benshi mu gitero cyo ku itariki ya
18/04/1994; Rwabukera Fabien, yari Interahamwe yabaga i Kigali ariko ivuka i
Mibilizi; Kayibanda (interahamwe ruharwa) yicishije Abatutsi gerenade mu
bitero binyuranye; Konseye Ndagijimana Pacome wa Segiteri Mibilizi,
yateguraga ibitero akaza no mu nama zashinjaga Abatutsi ibinyoma byo guteza
umutekano muke; Konseye Gakwaya Vianney wa Segiteri Cyato nawe yayoboraga
ibitero; Abajandarume bari bari kuri paruwasi ya Mibilizi, imbunda bari
bafite zo kurinda Abatutsi ziri mu zakoreshejwe barasa Abatutsi amagana mu
gitero cyo ku itariki ya 18/04/1994; Somayire Richard yari umwarimu kuri
APEMI; Gerard Ndagijimana, yakoraga mu bitaro bya Mibilizi yari afite
ijambo rikomeye mu bicanyi; Rukeratabaro Theodore wakomokaga ku Winteko
yayoboraga ibitero bije gushakisha Abatutsi bahakomoka bari barahungiye i
Mibilizi, bahize cyane uwitwa Senuma bamaze kumwica batwara inkweto ze ngo
bajye kwereka ab’iwabo ko bamwishe. Rukeratabaro yakatiwe igihano cy’igifungo
cya burundu n’urukiko rwo mu Gihugu cya Suede.
3. Abatutsi
biciwe kuri Paruwasi Gaturika ya Ngoma
Ku itariki
ya 30/04/1994 hishwe abatutsi benshi bari barahungiye kuri Paruwasi ya Ngoma,
iherereye mu Murenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye. Ubwicanyi butangiye abatutsi
bari batuye mu Matyazo na Ngoma bagiye barokoka ubwicanyi bwahabereye
bahungiraga kuri Paruwasi ya Ngoma. Harimo abana benshi, urubyiruko n’abakuru
nyuma y’igitero cy’abasirikari n’interhamwe cyari cyahagabwe cyarimo n’umukuru
wa jandarumori major Habyarabatuma Cyriaque. Bigeze ku itariki ya 29/4/1994,
Interahamwe n’abasirikare babaga kuri bariyeri yo kuri ELECTROGAZ bateye kuri
paruwasi. Abasirikare barinjiye bareba uko impunzi zingana, bababeshya ko baje
kubacungira umutekano.
Tariki ya
30/04/1994 nko mu masaha ya saa tatu za mu gitondo, nibwo igitero kinini
cyageze kuri Paruwasi ya Ngoma kiyobowe na Lt Hategekimana Ildephonse wari commandant
w’Ikigo cya gisirikare cya Ngoma, na S/Lt Fabien Niyonteze, hari n’abandi
basirikare bo mu kigo cya gisirikare cya Ngoma n’interahamwe z’i Ngoma na
Matyazo. Abasirikare n’Interahamwe biroshye mu muryango wa Kiriziya, batangira
kubica. Hari n’abo basohoye hanze y’igipangu babicirayo. Habaye ubwicanyi
ndengakamere, nko gufata umwana bakanaganika bagakubita hasi mu muhanda ugana
mu matyazo, abandi bakamuhurizaho impiri n’imipanga. Hari n’abana b’abakobwa
bafashwe ku ngufu mbere yo kwicwa.
Ku isonga y’ubwicanyi
hari Lt Hategekimana Ildephonse wari commandant w’Ikigo cya gisirikare cya
Ngoma, yaburanishijwe n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda
akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu, Gatera, Murekezi Fils, Donati, Vianey
wakomakaga ku Kibuye yacururizaga ku rya kane (ibarabara rya 4), Abdoulah wo mu
Giswayire, abasirikare benshi barimo umwe wiyitaga umwuzukuru wa Shitani, Toni,
bene Kiburugutu, Komanda wo ku Kibuga cy’indege, Konseye wa Segiteri Ngoma
Habimana Jacques, n’izindi Nterahamwe.
4. Abatutsi
biciwe mu kigo cy’Abenebikira ku Itaba (Maison Généralice), Butare
Kuva ku wa
14/4/1994 muri iki kigo cy’Abenebikira kiri i Butare ahitwa ku itaba hatangiye
guhungira abantu barimo abana bamwe bafitanye isano n’ababikira baho. Ubwo Prof
Karenzi wigishaga muri Universite (UNR) yari amaze kwicwa ku wa 21/4/1994
bwakeye abana be hamwe n’abandi bari iwe bahungira muri icyo kigo. Aba bana
bakurikiranwe cyane na Ntezimana Vincent wigishanyaga na Karenzi muri UNR
ndetse na Col Tharcisse Muvunyi. Mbere y’uko Prof Karenzi yicwa, Ntezimana
n’abandi bateguye Jenoside muri UNR bari barasabye abarimu b’abatutsi gutanga
liste y’abantu bafite mu rugo ngo kugira ngo bazashobore kubahungisha.
Tariki ya
30/4/1994, igitero kiyobowe na Kapiteni Nizeyimana Idephonse wo muri ESO,
harimo Lt Hategekimana Ildephonse wayoboraga ikigo cya gisirikari cya Ngoma, Lt
Ndayambaje na Lt Ngendahimana, n’izindi Nterahamwe cyagabwe ku Batutsi bari
bahungiye mu kigo cy’Abenebikira ku Itaba mu mujyi wa Butare. Hategekimana
yabanje gutoranya abagomba kwicwa, arabatwara ajya kubicira Kabutare no muri
Groupe Scolaire. Abateye bari bitwaje imbunda, imbunda za gakondo harimo impiri
n’imihoro, na bido za peteroli.
Ku isonga
ry’ubwicanyi hari Kapiteni Nizeyimana Idephonse, Lt Hategekimana Ildephonse, Lt
Ndayambaje na Lt Ngendahimana, na Vincent Ntezimana n’izindi Nterahamwe.
Vincent Ntezimana yahamijwe icyaha cya Jenoside n’inkiko z’Ububirigi ahanishwa
igihano cy’igifungo cy’imyaka 12. Kapiteni Ildephonse Nizeyimana na Lt Ildephonse
Hategekimana bahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga
rwashyiriweho Urwanda. Nizeyimana yakatiwe igifungo cy’imtyaka 25 naho
Hategekimana ahanishwa igifungo cya burundu.
5. Ubwicanyi
bwakorewe Abatutsi mu rufunzo i Ntarama Bugesera
Guhera ku
matariki ya 22 Mata 1994 Abatutsi bari barokotse ku misozi, mu masaka, mu
kiliziya n'abavaga ahandi mu Bugesera batangiye kwinjira mu rufunzo kuko ariho
honyine babonaga hasigaye ubwihisho. Nyamara abicanyi bifashishije indege,
yazaga kureba aho Abatutsi benshi bari, baje kumenya ko muri urwo rufunzo
harimo Abatutsi benshi maze bategura neza umugambi wo kubatsemba. Mbere
bagendaga batera ibitero bakica bakeya kuko babanje gutinya kwinjira kure muri
urwo rufunzo rw'inzitane, utabashaga no kubona uwo mwihishanye.
Ku itariki
ya 30 Mata, Abatutsi benshi biciwe mu rufunzo babatije CND rugabanya Ntarama,
Rurindo na Mugina ya Gitarama. Interahamwe n'abasirikare bavuye impande
zitandukanye (ikigo cya gisirikare cya Gako, Ngenda na Gashora, abavuye muri
Komini za Gicumbi, Gikomero, Mbogo, Nyamabuye n’ibindi bice byari muri
Gitarama, Mugina n’ahandi, impunzi zavuye ku Ruhuha n'izavuye Nyacyonga zaje
muri bus za ONATRACOM ari benshi cyane, bavuza induru n'amafirimbi,
bigabanyijemo ibitero byinshi maze bagota urwo rufunzo. Hari n’abaturutse mu
masegiteri ya Kanzenze yari akikije urufunzo ya Rulindo na Musenyi, abandi ku
ruhande rwa Ntarama maze baraza barica kuva nka saa yine z’amanywa 10h00 kugera
saa kumi z'umugoroba, bacyurwa n'uko bavugaga ko hari abataha kure bafite
urugendo rurerure rw'amasaha menshi.
Abasirikare
bararasaga bakanatera ibisasu mu rufunzo maze interahamwe zitwaje imihoro,
amacumu, ibisongo, ubuhiri burimo imisumari bitaga nta mpongano y’umwanzi,
inkota n’izindi ntwaro gakondo bakica Abatutsi koko dore ko ntawahungaga, kuko
ntabwo babashaga kwiruka mu rufunzo. Abasirikare n'interahamwe babanzaga no
gusaka abo bishe ngo babacuze ibyo bambaye cyangwa barebe ko nta mafaranga
bafite kandi bageraga ku bakobwa bakabanza kubakorera ibya mfura mbi babashyize
ahumutse gato cyangwa aho barunze ibifunzo batemye, barangiza bakabateramo
ibisongo cyangwa bakabakubitamo imihoro babashinyagurira bakabasiga bambaye
ubusa.
Ibyo bitero
byo mu rufunzo byabaga biyobowe na Commandant w’Ikigo cya gisirikare cya Gako,
uwahoze ari superefe wa superefegitura Kanazi GASANA Djuma, Gatanazi Bernard
wari burugumesitiri wa Komini Kanzenze, Karerangabo Vincent wari inspecteur,
Nsabyumuganwa wahoze ari diregiteri w’amashuri abanza ya Cyugaro, Bizimana
wahoze ari diregiteri w’amashuri abanza ya Nyamata, Pasiteri Uwinkindi Jean,
Gasharankwanzi Sylvestre, umusirikare witwaga Sebugingo, Bizimungu wari
umupolisi n’abandi.
2.Sudan :Ingabo
ziri mu butumwa bwa UNMISS zakiriye Umuyobozi Mukuru wabwo Madamu Anita Kiki Gbeho,
Ingabo z'u
Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS),
bafatanyije n’ingabo zituruka Bangladesh, u Bushinwa, Etiyopiya na Nepal, kuri
uyu munsi bakiriye mu birori bya gisirikare birimo akarasisi, Madamu
Anita Kiki Gbeho,
Umuyobozi Mukuru mushya wa UNMISS akaba ari nawe Ntumwa Nkuru ihagarariye
Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu butumwa bw' amahoro muri Sudani y' Epfo.
Umuhango wo
kumwakira wabereye ku cyicaro gikuru cya UNMISS giherereye ku nkengero z’umujyi
wa Juba muri Sudani y’Epfo.
Nyuma
y’akarasisi, Madamu Anita K. Gbeho yakiriwe n’abayobozi batandukanye,
harimo abayobozi ku cyicaro gikuru cya UNMISS, abakozi batandukanye,
abasirikare n’abapolisi bakorera muri UNMISS, abakozi b'Imiryango Mpuzamahanga
ikorana na UNMISS, ndetse n’abakozi bo mu nzego za gisivili.
Madamu Gbeho
aherutse gushyirwaho n' Umunyamabanga Mukuru wa Loni António Guterres,
nk' intumwa imuhagarariye mu butumwa bw' amahoro muri Sudani y' Epfo.
Yasimbuye
nyakwigendera Nicholas Haysom witabye Imana ku wa 18 Werurwe 2026.