Ku wa 29 Mata 2026, Polisi y’u Burundi yarashe Abarundi babiri bashinjwaga kugerageza kwinjiza ikawa mu Rwanda binyuze mu nzira zitemewe n’amategeko, bombi bahita bapfa.
Mu gitondo cy’uwo
munsi ni bwo abapolisi bakorera mu gace ka Mparamirundi, Komini Kayanza mu
Ntara ya Butanyerera, hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi, bataye muri yombi
abantu bane babashinja ubucuruzi bwa magendu.
Abapolisi n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bavuga ko aba bantu
bari bafite ibilo hagati ya 40 na 60, kandi ko byagaragaraga ko icyo bashaka
ari ukubyambutsa umupaka umaze imyaka ibiri ufunze.
Abatawe muri yombi bajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya
Mparamirundi, babiri muri bo bahita baraswa hashingiwe ku itegeko ry’umuyobozi
wayo uzwi nka Franck, bahasiga ubuzima.
Urubuga SOS Medias rwatangaje ko hari amakuru ahamya ko
ubuyobozi bwo ku rwego rwo hejuru bwahaye abapolisi bakorera ku mupaka w’u
Burundi n’u Rwanda ibwiriza ryo kujya barasa abambutsa ibicuruzwa.
Polisi y’u Burundi isobanura ko urusaku rw’amasasu rwumvikanye
kuri sitasiyo ya Mparamirundi rwatewe n’uko abaturage bateye imvururu bashaka
ko abantu babo bafungurwa, ariko ngo yose yarashwe mu kirere kugira ngo batuze.
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Burundi, yaraye itangaje ko
amakuru avuga ku rupfu rw’abaturage muri Mparamirundi atari yo, icyakoze yemeje
ko hari abafashwe bambukana ikawa kandi ko bazagezwa mu rukiko.
Yagize iti "Nta muntu wishwe kuri zone Mparamirundi, komine
Kayanza, intara ya Butanyerera. Abafatanywe ikawa barimo kwambuka igihugu mu
buryo butemewe bazacirwa urubanza ako kanya aho buzakera."
Nubwo inzego za Leta y’u Burundi zihakana urupfu rw’aba
baturage, andi makuru avuga ko abapolisi bamaze kubashyingura, ariko bahabwa
ibwiriza ryo kwemeza ko batishwe, bakiri muri kasho.