Perezida Paul Kagame yoherereje ibaruwa Igikomangoma cya Arabie Saoudite, Mohammed bin Salman.
Ku wa 29 Mata 2026
nibwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe
yashyikirije iyi baruwa mugenzi we wa Arabie Saoudite, Faisal bin Farhan Al
Saud ngo ayigeze kuri Mohammed bin Salman.
Amakuru ajyanye n’ibikubiye muri iyi baruwa ntabwo yigeze atangazwa.
Ibiganiro bya Perezida Kagame na Mohammed bin Salman biheruka byatangajwe ni
ibyabaye mu Ukwakira 2025, ubwo Umukuru w’Igihugu yari muri Arabie Saoudite
yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Ishoramari (FII).
Nyuma yo gutanga iyi baruwa, Minisitiri Nduhungirehe yagiranye
ibiganiro na Faisal bin Farhan Al Saud, byagarutse ku mikoranire y’ibihugu
byombi hagamijwe kurushaho guteza imbere ubutwererane, ubufatanye n’ishoramari
mu bikorwaremezo n’ingufu.
Uru ruzinduko rwa Minisitiri Nduhungirehe rubaye nyuma y’uko
muri Gashyantare 2026 Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Arabie
Saoudite, Waleed bin Abdulkarim El-Khereij, yasuye u Rwanda ndetse agirana
ibiganiro na Perezida Kagame.
Ibiganiro byabo byibanze ku kunoza umubano usanzweho hagati y’iki
gihugu n’u Rwanda mu nzego z’ingenzi impande zombi zifitemo inyungu ndetse no
ku byihutirwa zihuriyeho ku rwego rw’Akarere.
U Rwanda na Arabie Saoudite byifatanya mu mishinga ikomeye yo
kubaka ibikorwaremezo by’ingenzi birimo iby’ubuvuzi, imiyoboro y’amashanyarazi
ndetse n’imihanda.
Arabie Saoudite ni yo yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 42$
yo kubaka imihanda ibiri ifite uburebure bwa kilometero 150, irimo uwa
Nyagatare-Base-Rukomo na Huye-Kitabi, yatashywe ku mugaragaro mu mwaka ushize.
Ubucuruzi bw’ibihugu byombi kandi buhagaze neza cyane kuva mu
myaka myinshi ishize. Kuva mu 2022 kugeza mu 2025, Arabie Saoudite yari ku
mwanya wa mbere mu bihugu byoherejwemo ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda.
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) kigaragaza ko kuva
mu gihembwe cya mbere kugeza mu cya gatatu cya 2025, ibicuruzwa bikomoka mu
Rwanda byoherejwe muri Arabie Saoudite bifite agaciro ka miliyari 1,2$.
Muri Gashyantare 2025, urwego rwa Arabie Saoudite rushinzwe
ubucuruzi (FSC) n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) zashyizeho komisiyo
ihuriweho ishinzwe kongerera ubufatanye mu rwego rw’ubucuruzi.
Byitezweho iyi komisiyo izafasha ibihugu byombi kwagura
ubucuruzi, ishoramari ndetse no guteza imbere umuco nk’uko abayobozi b’impande
zombi babishimangiye icyo gihe.