Muri
Amerika, Minisitiri w’ingabo, Pete Hegseth, yateranye amagambo n’abadepite
b’Abademokarate mu nama yamaze hafi amasaha atandatu, aho baganiriye ku
ntambara igihugu cye kirimo na Iran.
Iyi
yari inshuro ya mbere Hegseth asubijweho ibibazo kuva iyo ntambara yatangira,
aho yabanje no kurahirira kuvuga ukuri. Yari kumwe n’umugaba mukuru w’ingabo,
Dan Caine, ndetse n’umuyobozi ushinzwe imari muri Minisiteri y’ingabo, Jules
Hurst.
Mu
ijambo rye ry’ibanze, Hegseth yavuze ko ikibazo gikomeye Amerika ihanganye na
cyo atari Iran gusa, ahubwo harimo n’abayinenega by’umwihariko bamwe mu
Badepite b’Abademokarate ndetse n’abamwe mu BRepublican.
Abadepite
b’Abademokarate banenze cyane uburyo amafaranga ya leta akoreshwa muri iyo
ntambara. Hurst yatangaje ko kugeza ubu hamaze gukoreshwa miliyari 25
z’amadolari, menshi muri yo akagurwa intwaro no gusana ibikoresho byangiritse
ku rugamba.
Yongeyeho
ko hazakorwa isuzuma rirambuye ry’ikoreshwa ry’ayo mafaranga mu minsi iri
imbere.
Nubwo
Amerika na Iran byemeranyije guhagarika imirwano by’agateganyo kugira ngo habe
ibiganiro by’amahoro, intambara ntirarangira burundu.
Ikibazo
cy’ingengo y’imari cyabaye ingingo nyamukuru muri iyo nama. Ibiro bya Perezida
wa Amerika, White House, byasabye kongera amafaranga ajya mu gisirikare akagera
kuri tiriyoni 1.5 z’amadolari ikintu cyaba ari izamuka rikomeye cyane kuva mu
gihe cy’intambara II y'isi.