• Imikino / FOOTBALL


Urwego mpuzamahanga rushinzwe gushyiraho no kuvugurura amategeko y’umupira w’amaguru, International Football Association Board (IFAB), rwatangaje impinduka zikomeye zigamije gukaza imyitwarire y’abakinnyi n’abayobozi b’amakipe mu kibuga.

Mu mategeko mashya, umukinnyi uzajya agaragara apfutse umunwa mu gihe ari kuvugana n’abandi cyane cyane mu mpaka ashobora guhabwa ikarita itukura agahita akurwa mu kibuga. Ibi bigamije gukumira imyitwarire yo guhisha amagambo ashobora kuba arimo ivangura, ibitutsi cyangwa indi mvugo itari myiza, bikunze kugorana ko abasifuzi cyangwa abafana babimenya.

IFAB yavuze ko iri tegeko ryemejwe ku bwumvikane busesuye, rikaba rishingiye ku mpamvu z’uko hari imyitwarire mibi itajya igaragara neza kuri camera za televiziyo cyangwa ku bantu bashobora gusoma iminwa y’abakinnyi.

Icyemezo cyo gushyiraho iri tegeko cyafashwe nyuma y’impaka nyinshi zabaye mu mikino itandukanye, harimo n’izagaragaye mu irushanwa rya UEFA Champions League, aho habaye ikibazo cyagarutsweho cyane cyabereyemo abakinnyi nka Gianluca Prestianni na Vinícius Júnior. Muri icyo gihe, umwe mu bakinnyi yavugaga apfutse umunwa, bituma havuka impaka zikomeye ku byo yaba yaravuze.

Iki kibazo cyanavuzweho n’Umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino, wasabye ko hashyirwaho ingamba zikomeye zo guhangana n’amagambo y’ivangura n’ibitutsi bikorwa mu ibanga.

Si ibyo gusa, kuko IFAB yanemeje ko umukinnyi cyangwa umuyobozi w’ikipe uzajya ava mu kibuga ku bushake agamije kwamagana icyemezo cy’umusifuzi na we ashobora guhanwa akerekwa ikarita itukura. Ibi bigamije kubungabunga icyubahiro cy’abasifuzi no gukumira imyigaragambyo idakwiye mu kibuga.

Aya mategeko mashya ateganyijwe gutangira gushyirwa mu bikorwa mu irushanwa rikomeye rya 2026 FIFA World Cup, rizabera mu bihugu bitatu: United States, Canada na Mexico, kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026.

Aya mavugurura agaragaza intambwe ikomeye mu guharanira ko umupira w’amaguru urangwa n’ikinyabupfura, ubupfura n’ubwubahane, haba ku bakinnyi, abasifuzi ndetse n’abafana.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments