Police VC,
Kepler VC na REG VC zihagarariye u Rwanda muri muri Shampiyona Nyafurika
y’amakipe y’abagabo muri Volleyball, zakatishije itike ya ¼ muri iri rushanwa
riri kubera mu Rwanda, APR VC irasezererwa.
Ni nyuma
y’imikino ya ? yakinwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Mata 2026 muri BK Arena,
amakipe atatu yitwayemo neza, mu gihe APR bitayihiriye ngo ikurikire izindi.
Mu
zihagarariye u Rwanda, REG ni yo yabimburiye izindi itsinda Sports-S yo muri
Uganda amaseti 3-0 ikatisha itike ya ¼ cy’irangiza.
Ni umukino
wakurikiwe n’uwo Police VC itaratsindwa na rimwe kugeza aho irushanwa rigeze,
yatsinzemo Nigeria Customs Service amaseti 3-0 na yo ibona itike ya ¼
ityo.
Ni mu gihe
Kepler VC na yo yaje itera ikirenge mu cyazo itsinda General Service Unit yo
muri Kenya, amaseti 3-1 mu mukino wari watangiye uyigora kuko yabanje gutsindwa
iseti ya mbere, ariko ikigaranzura.
APR VC ni yo
yaje mu kibuga nyuma, ikina na Faith Union y’i Rabat muri Maroc, umukino
utayigendekeye neza kuko yatsinzwe amaseti 3-0, isezererwa muri iri rushanwa
riri gukinwa ku nshuro yaryo ya 47.
Uko imikino
ya ¼ iteganyijwe izakinwa ku makipe y’u Rwanda, harimo azahura.
Nyuma y’uko
amakipe 8 akomeje hagasezererwa andi 8, imikino ya ¼ iyihuza iteganyijwe kuri
uyu wa Kane tariki ya 30 Mata 2026, irimo uzahuza amakipe yombi y’u Rwanda.
Kepler na
Police zisanze mu nzira imwe, zizahurira mu mukino wa ¼ zisobanure. Ibi bivuze
ko hari ikipe imwe yo mu Rwanda izakina 1/2 cy’iyi Shampiyona Nyafurika ya
Volleyball iri kubera i Kigali.
Ni mu gihe
REG VC izahura na Kenya Ports Authority, yo yakomeje itsinze Nemo Stars yo muri
Uganda amaseti 3-1, bituma nta kipe y’iki gihugu n’imwe isigaye mu irushanwa.
Mu gihe REG
yatsinda uyu mukino, byaba bivuze ko izahura muri 1/2 n’iyatsinze hagati ya
Police na Kepler, bigahita bisobanura neza ko icyo gihe u Rwanda rwaba rufite
ikipe ku mukino wa nyuma.
Iyi yaba ari
inshuro ya mbere bibaye mu mateka y’u Rwanda, kugira ikipe ku mukino wa nyuma
muri Shampiyona Nyafurika y’amakipe y’Abagabo muri Volleyball.
Kuva imikino
y’iri rushanwa yatangira ku wa 22 Mata 2026, amakipe ahagarariye u Rwanda uko
ari ane, aracyitwara neza mu gihe mu makipe 24 yari yitabiriye iri rushanwa
riri gukinwa ku nshuro yaryo ya 47, hasigayemo 8 gusa.
Iyi mikino ikiniwe bwa mbere mu Rwanda, biteganyijwe ko izasozwa ku wa 3 Gicurasi 2026.