Perezida wa
Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi muri
Botswana mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2026, rugamije gushimangira
umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Nk’uko
byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Botswana biherereye i Gaborone,
kuri uyu wa 29 Mata 2026, uru ruzinduko rwa Perezida Kagame ruzaba kuva tariki
ya 6-7 Gicurasi 2026.
Mbere yarwo,
hazabanza kuba inama ya kabiri ya Komisiyo Ihoraho y’Ubuhahirane n’Ubufatanye
ihuza Botswana n’u Rwanda, izwi nka Botswana-Rwanda Joint Permanent Commission
on Cooperation, izaba ku wa 4-5 Gicurasi 2026.
Iyi nama ya
JPCC igamije gusuzuma aho ibihugu byombi bigeze bishyira mu bikorwa amasezerano
y’ubufatanye, no kurebera hamwe inzego nshya zakwagurwamo ubufatanye, zirimo
ubucuruzi, ishoramari, uburezi n’ikoranabuhanga.
Uruzinduko
rwa Perezida Kagame rutegerejweho gutanga umusaruro mu kongerera imbaraga
umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Botswana, cyane cyane mu bijyanye
n’iterambere ry’ubukungu no gusangira ubunararibonye mu miyoborere myiza.
Ibiganiro
hagati y’impande zombi biteganyijwe ku kwibanda ku nzego z’ingenzi zigira uruhare mu
iterambere ry’ubukungu, zirimo ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga,
ubukerarugendo, ubuvuzi bw’amatungo, ubwikorezi ndetse n’uruhererekane
rw’agaciro ka diyama.
Uru
ruzinduko ruzagira uruhare mu gufungura indi miryango y’ubufatanye hagati
y’ibihugu byombi, cyane cyane mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari
hagati ya Afurika yo hagati n’iyo mu Majyepfo.