Perezida
Paul Kagame kuri iki Cyumweru aragirira uruzinduko rw’akazi muri Tanzania aho
azaganira na Perezida Suluhu Hassan ku bujyanye n’imibanire y’ibihugu byombi.
Ibiro
by’Umukuru w’Igihugu muri Tanzania byavuze ko Perezida Kagame azagera muri
kiriya gihugu ku Cyumweru tariki 03 Gicurasi, akaba azaganira na Perezida Samia
Suluhu Hassan uheruka gutsinda amatora ya Perezida.
Ibiganiro
byabo ngo bizibanda ku mikoranire hagati y’ibihugu byombi.
Uruzinduko
rwa Perezida Paul Kagame ruje nyuma y’igihe ibihugu byombi bibana ariko mu
buryo budashyushye nka mbere bitewe no ku dahuza ku bibazo biri mu Burasirazuba
bwa Congo.
Ikinyamakuru
Daily News cyo muri Tanzania kivuga ko uretse uruzinduko rwa Perezida Paul
Kagame muri Tanzania, ku wa Mbere iki gihugu kizanakira Perezida wa Kenya
William Ruto.
Iki
kinyamakuru kivuga ko impamvu z’izi ngendo z’abakuru b’ibihugu bituranye na
Tanzania zigamije gutsura umubano, gushimangira ubucuruzi no gukomeza
ubufatanye bw’Akarere.
Perezida
William Ruto azasura Tanzania kuva tariki 4- 5 Gicurasi, 2026.
Muri uru
ruzinduko Perezida Ruto na Perezida Samia bazavuga ijambo mu ihuriro
ry’abacuruzi ryitwa Tanzania-Kenya Business and Investment Forum rizabera mu
mujyi wa Dar es Salaam, aho abashoramari muri ibi bihugu byombi bazaganira ku
mahirwe ahari bashoramo imari muri buri gihugu.
Binateganyijwe
ko Perezida Suluhu Hassan azakira ku meza Perezida wa Kenya William Ruto.
Perezida
William Ruto mu gusoza uruzinduko rwe azajya i Dodoma, aho biteganyijwe ko
azageza ijambo ku bagize Inteko ishinga Amategeko ya Tanzania.
Ikinyamakuru
Daily News kivuga ko Tanzania n’u Rwanda byakomeje umubano mwiza, aho
hashyizweho Komisiyo ibihugu byombi bihuriyeho yitwa (Joint Permanent
Commission, JPC), igamije guteza imbere ishoramari, ibikorwa remezo
n’ubucuruzi.
Ubucuruzi
hagati y’ibihugu byombi bwakomeje kwaguka, kandi bihanga imirimo, binateza
imbere ubukungu.
Tanzania na
Kenya na byo ubufatanye mu bukungu n’ubucuruzi ni inkingi ikomeye mu mibanire
y’ibi bihugu aho nibura nk’uko Ikinyamakuru Daily News kibivuga, ubucuruzi
hagati y’ibi bihugu byombi bwihariye 40% y’ubucuruzi bukorerwa mu muryango wa
Africa y’Iburasirazuba (EAC) hagati y’imyaka ya 2020 na 2024.
Mu bindi
bizavuga nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Tanzania ibivuga, ni
ubushake bw’ibihugu bitatu Tanzania, Kenya n’u Rwanda mu gukomeza imikoranire
mu bucuruzi, ishoramari, ibikorwa remezo, ubuhinzi, ubuzima, uburezi n’ingufu
bikazagirira akamaro abatuye ibi bihugu.
Perezida Paul
Kagame aheruka muri Tanzania mu ruzinduko rw’akazi tariki 8 Gashyantare, 2025,
aho yahuriyeyo n’abandi bakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC na SADC, icyo
gihe ibiganiro byabo byibandaga ku gushakira umuti ibibazo biri mu Burasirazuba
bwa Congo.
Muri Mata,
2023 nabwo Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri
Tanzania hagamijwe gukomeza umubano, ndetse agirana ibiganiro na Perezida Samia
Suluhu Hassan.
Like This Post? Related Posts