Abaturage
bo mu bice bitandukanye byo mu Karere ka Ngororero by’umwihariko abo mu Murenge
wa Matyazo, bavuga ko kuba nta mururiro w'amashanyarazi aragera aho batuye
bibagiraho ingaruka zikomeye zirimo kuba mu bwigunge ndetse no gusigara inyama
mu iterambere.
Umwe
mu baganiriye na BTN yagize ati:"Twebwe turi mu bwigunge ntabwo ducana.
Ducana udutoroshi kuko nta mashanyarazi dufite."
Mugenzi
we yakomeje avuga ko kuba badafite umuriro bituma hari imirimo imwe n'imwe
badakora nk'ubwogoshi, ibyuma bishya n'ibindi byabafasha mu iterambere.
Hari
n'abagaragaza ko kutagira amashanyarazi bituma abana babo badasubira mu masomo
uko bikwiye.
Yagize
ati:"None se umwana yasubira mu muasomo hatabona."
Bakomeza
bavuga ko ikibabaje ari uko batagira
umuriro kandi baturanye n'urugomero, aho kuri ubu bakiyogoshesha umukasi
bakicongesha urwembe.
Aba
baturage basaba ko bahabwa amashanyarazi kimwe n'abandi kugira ngo na bo bikure
mu bukene.
Umuyobozi
w'Akarere ka Ngororero, Nkusi Christopher, avuga ko batangiye umushinga wo
gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage ku buryo n'abo atarageraho azaba
yabagezeho mu gihe cya vuba.
Yagize ati:"Mu Karere kacu ka Ngororero dufite umushinga mugari wo gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage wa miliyari 23.5Frw kandi gahunda ihari ni uko uwo mushinga ugomba kurangira abaturage bose batuye heza babonye amashanyarazi."
Yakomeje
avuga ko gahunda y'Akarere n'igihugu muri rusange ari uko buri muturage abona
amashanyarazi.
Imibare itangwa n'Akarere ka Ngororero igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2025, ingo zari zifite umuriro w'amashanyarazi zari 71% zivuye kuri 23% zariho muri 2017/2018.