Inkunga ya
gisirikari u Bufaransa bwahaga Leta ya Sindikubwabo na Kambanda yakoreshwaga mu
kurimbura Abatutsi yarakomeje, Akanama gashinzwe amahoro ku isi kihunza
inshingano zako zo gutabara mu Rwanda, ariko Umuryango utabara imbabare ku isi
ugaragariza amahanga uruhare rwayo mu gutererana u Rwanda no gukwirakwiza
ibinyoma kuri Jenoside.
Intumwa za
gisilikare z’u Rwanda zakiriwe n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Bufaransa
bagirana ibiganiro birebana no guhabwa intwaro
Uwari
uhagarariye inyungu za gisirikari muri ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa i
Paris, Colonel Sébastien Ntahobari, yakiriwe kenshi i Paris na Jenerali Jean
Pierre Huchon wari ushinzwe ubutwererane mu bya gisirikari hamwe na Colonel
Dominique Delort, bagirana ibiganiro ku bijyanye n’ubufasha mu bya gisilikare.
Lt Colonel
Cyprien Kayumba, wari ushinzwe ibikoresho bya gisirikari muri minisiteri
y’ingabo z’u Rwanda nawe yagiye i Paris inshuro ebyiri, mu mpera za Mata 1994,
na nyuma yaho aje gukurikirana intwaro u Bufaransa bwari bwemereye guha u
Rwanda.
Ibyo byose
byabaga hirengagijwe ko mu bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi guhera tariki ya 7
Mata 1994, abasirikari ba Leta y’u Rwanda ari bo babimburiraga Interahamwe mu
bitero byagabwaga aho Abatutsi babaga bahungiye mu mashuri, ibitaro, kiliziya
no mu zindi nyubako za Leta.
Abasirikari
bakoreshaga grenades, n’imbunda n’amasasu, nyuma Interahamwe zikaza gusoza ubwo
bwicanyi zikoresheje intwaro gakondo harimo impiri n’imipanga.
Minisiteri y’Ubutwererane y’u Bufaransa yayoborwaga na Michel Roussin niyo yari
ishinzwe gushaka no gushyikiriza inkunga Leta y’abicanyi.
Jenerali
Huchon na Jenerali Quesnot nibo bakurikiraniraga hafi inkunga ya gisirikari
yahabwaga u Rwanda, byose bigakorwa ku cyemezo cya perezida Mitterrand.
Bamwe mu
bategetsi b’u Bufaransa bavuze ko ngo “batari bazi ko ubwicanyi bwakorerwaga
Abatutsi butari Jenoside”.
Aha ni
ukubeshya kuko Abafaransa bari bazi kuva tariki ya 7 Mata 1994 ko mu Rwanda
hakorwaga Jenoside ariko bakayihakana. Ibi General Christian Quesnot
yabyemereye imbere ya komisiyo y’inteko y’Abafaransa, (Mission d’information
parlementaire), avuga ko “guhera taraiki ya 6 Mata 1994, nyuma y’urupfu rwa
Habyarimana, ikibazo cy’Urwanda cyakurikiriwe hafi n’abashinzwe igisirikari na
politiki mu Bufaransa kandi ko byagaragraga ko ubwicanyi bwakorwaga ntaho bwari
buhuriye n’ubundi bwakozwe mbere”.
Biragaragara
ko Jenerali Quesnot yari azi neza ko ubwicanyi bwakorwaga bwari Jenoside.
Mitterrand,
Hubert Vedrine na Alain Juppe bavugaga ko ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu
Rwanda ari intambara y’amoko, ko amoko yombi yicanaga. Ibi byavuzwe na Alain
Juppe, tariki ya 28 Mata 1994, agira ati “intambara n’ubwicanyi birakomeje muri
icyo gihugu cyajahajwe n’intambara y’amoko”.
Inshuro
nyinshi perezida Mitterrand yanze kwamagana Jenoside yakorerwaga Abatutsi avuga
ko mu Rwanda buri wese yicaga (« tout le monde tue tout le monde »).
Uretse inkunga yahabwaga Leta y’abicanyi, u Bufaransa bwakomeje guha inkunga
umuryango wa Habyarimana, harimo umugore we Agathe Kanziga wari mu bateguye
akanayishyira mu bikorwa.
Leta
y’abicanyi yakomeje kwica no gukangurira Interahamwe kwihutisha ubwicanyi
Minisitiri
w’intebe Jean Kambanda yavugiye kuri Radio Rwanda ashishikariza Interahamwe
kwica cyane. “Dufite abagabo, amasasu, Leta ishyize hamwe, ingabo zishyize
hamwe kandi tugomba gutsinda. Buri wese agomba gufata intwaro kandi kugira
intwaro zihagije ni kimwe mu byo Leta ishyizeho umutima kabone n’iyo ibindi
byose bituruka mu mahanga byahagarara”.
Kuri iyi
tariki, Radio Rwanda yashyizemo ijambo ryose Kambanda yari yavugiye ku Kibuye
tariki 3 Gicurasi 1994 asaba ko Jenoside yihutishwa hose mu gihugu no ku Kibuye
by’umwihariko. Iryo jambo ryongeye kunyuzwa kuri Radio Rwanda ku wa 09 Gicurasi
1994, bikaba byerekana uburemere bw’ubutumwa bwari bukubiyemo mu kwihutisha
Jenoside.
Akanama
gashinzwe amahoro ku isi kiyambuye inshingano zako zo kubungabunga amahoro ku
isi no gutabara igihe Leta y’abicanyi yakoraga Jenoside
Tariki ya
6/5/1994 ibihugu bidafite icyicaro gihoraho, Espagne, New Zeland, Argentina,
Czech Republic, batanze umushinga wo guha ingufu za gisirikari mu Rwanda. Bimwe
mu bihugu bifite icyicaro gihoraho mu Kanama gashinzwe amahoro ku isi
byarabyanze ahubwo hatangwa igitekerezo ko ibibazo by’u Rwanda bigomba
gusuzumwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (OUA).
Umunyamabanga
Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Boutros-Boutros Ghali yandikiye Perezida wa
Misiri, Hosni Mubarak wagombaga kuba perezida w’uwo muryango. Mubarak yandikiye
Umunyamabanga mukuru wa OUA, Salim Salim amusaba ko ibihugu byo ku mugabane
w’Afurika byashaka ingabo zakoherezwa mu Rwanda.
Salim Salim
yasubije Perezida Mubarak ko Afurika itashobora guhangana n’icyo kibazo kubera
ubwicanyi bwakorerwaga mu Rwanda, ko Umuryango w’Abibumbye ariwo ufite ububasha
bwo gukoresha ingufu za politiki no gushaka inkunga ikenewe kugira ngo hagire
igikorwa mu Rwanda.
Yongeraho ko
igihe cyose ibibazo nk’ibi byabayeho ari bwo buryo bwakoreshejwe mu kubikemura.
Umuryango utabara
imbabare ku isi (CICR) wanenze imyitwarire y’amahanga yatereranye u Rwanda,
ifata icyemezo cyo kugoboka impunzi aho byari bigishoboka
Mu cyumweru
cya mbere cy’ukwezi kwa gatanu, abakozi b’Umuryango utabara imbabare bari mu
duce twa Kigali, Byumba, Gisenyi, Kabgayi na Kibungo bagerageje kwita ku
nkomere n’abarwayi bari bugarijwe n’Interahamwe n’abasirikari.
Uwayoboraga
uwo muryango Cornelio Sommaruga yavuganye na Philippe Gaillard wari
uwuhagarariye mu Rwanda. Yasohoye inyandiko muri International Herald Tribune
yamagana ibinyamakuru na Leta zitavugaga ku bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi, ko
ibihugu byose byari bibifitemo uruhare.
Gaillard
yohereje inkunga yagombaga guhabwa impunzi zigera kuri 30,000 zari zarahunze
ubwicanyi muri Gitarama, bakaba bari bakikijwe n’Interahamwe zashakaga kubica.
Impunzi zahawe ubufasha bw’ibanze. Interahamwe zakomeje gufata bamwe mu mpunzi
zikabica, zigafata n’abagore ku ngufu.
Umusozo
Mu
ntangiriro z‘ukwezi kwa Gatanu 1994, Abatutsi bakomeje kwicwa, mu duce twari
tukiri mu maboko y’ingabo z’abicanyi. Izo ngabo zakomeje guterwa inkunga na
Leta y’u Bufaransa, kandi yari izi neza ko mu Rwanda hakorwaga Jenoside. Iyo
nkunga yahabwaga igisirikari cy’abicanyi yihutishije Jenoside, bituma hamwe na
hamwe hicwa n’abari kurokoka.