Karasira Aimable Uzaramba wamenyekanye nka Prof. Nigga wahamijwe icyaha cyo gukurura amacakubiri muri rubanda, agiye gufungurwa nyuma yo kurangiza igihano cye cy’igifungo cy’imyaka itanu yari yakatiwe. Biteganyijwe ko Karasira arekurwa kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 06 Gicurasi 2026.
Ku
wa 30 Nzeri 2025, Karasira Aimable wahoze ari umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda
ni bwo yakatiwe gufungwa imyaka itanu n'ihazabu y'ibihumbi 500 Frw ahamijwe icyaha
cyo gukurura amacakubiri, nk'uko byatangajwe n'urukiko icyo gihe.
Urugereko
rwihariye rw'Urukiko Rukuru ruherereye i Nyanza mu majyepfo y'u Rwanda rwavuze
ko Karasira adahamwa n'ibyaha bitatu mu byo yaregwaga n'ubushinjacyaha, ibyo
ni;
Urukiko
rwatangaje ko ibirego bibiri by'ubushinjacyaha bitakiriwe. Ibyo ni;
Ubushinjacyaha
bwari bwasabiye Karasira gufungwa imyaka 30. Ntibizwi niba buzajuririra uyu
mwanzuro w'urukiko.
Nyuma
y'uyu mwanzuro, Bruce Bikotwa wunganira Aimable Karasira utari waje mu isomwa
ry'urubanza - yabwiye abanyamakuru ko we n'umukiriya we bagiye "kureba
niba bazajurira".
Gukatirwa
imyaka itanu byari bisobanuye ko uhereye igihe yafungiwe Karasira yashobora kuba
asigaje muri gereza igihe kiri munsi y'umwaka umwe, mu gihe impande zombi
zitakwinjira mu bujurire ku mwanzuro w'urukiko.
Icyaha
cyamuhamye cyo gukurura amacakubiri gishingiye ku kiganiro yatanze kuri YouTube
tariki 23 Gicurasi 2021. Yafunzwe hashize iminsi irindwi nyuma y'icyo kiganiro
kiri mu byashingiweho aregwa n'ubushinjacyaha.
Urukiko
rwavuze ko yahawe igihano gito ku cyaha yahamijwe kuko yasabye imbabazi
Abanyarwanda baba barakomerekejwe n'amagambo yavuze mu biganiro bye, ngo
hashingirwa no ku mpamvu z'uburwayi afite bw'agahinda nk'uko byagaragajwe
n'inzobere z'abaganga.
Urukiko
rwategetse ko umutungo we wafatiriwe urekurwe
Mu
gihe cyo gusakwa agiye gufungwa mu nzu ye bahasanze amadorari ya Amerika
10,000$, kuri konti ye ngo hariho 17,500 y'amaEuros, naho kuri telephone ye
hariho miliyoni 11 y'Amanyarwanda.
Kuva
icyo gihe uwo mutungo we warafatiriwe, ubushinjacyaha bwasabaga ko uwo mutungo
unyagwa ugashyirwa mu kigega cya leta buvuga ko ukomoka ku cyaha. Ibyo uruhande
rwa Karasira rwahakanaga.
Mu
mwanzuro warwo, urukiko rwavuze ko ibintu binyagwa ari ibyakoreshejwe icyaha,
rusanga umutungo wa Karasira utarakomotse ku cyaha cyamuhamye uyu munsi kuko
ntabyo ubushinjacyaha bwagaragarije ibimenyetso.
Karasira
yafunzwe guhera mu 2021, rwatangiye kuburanishwa mu mizi mu mpera za 2023, mu
ntangiriro z'uyu mwaka ni bwo yatangiye kwiregura byimbitse ku byaha aregwa,
ibyaha byose ahakana.
Urubanza
rwa Karasira ni rumwe mu zagarutsweho cyane mu butabera mu Rwanda kuva
yafungwa.
Karasira
Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’umuhanzi, yatawe
muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, muri Gicurasi
2021.
Gusa, nyuma Ubushinjacyaha bukuru bwajuririye icyemezo cy’Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, rwahamije Uzaramba Karasira Aimable icyaha cyo gukurura amacakubiri muri rubanda, rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu nubwo kugeza ubu urubanza ku bujurire rutaraba.
Nyuma yo kurangiza igifungo cy’imyaka itanu, Karasira Aimable arafungurwa kuri uyu wa Gatatu
Like This Post? Related Posts