Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu barindwi, barimo noteri wigenga witwa Imanirakiza Issa Naphtal, bakekwaho ibyaha bifitanye isano no kugurisha ubutaka bw’abandi babwiyitirira.
Abandi bafashwe ni Nkundimana Tharcisse, Nsabimana Straton, Harerimana Jean Paul, Mukeshimana Marie Louise, Ndagijimana Daniel na Ndagijimana Jean.
Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko aba bose bari bagize itsinda ryakoraga uburiganya rifite umugambi wo kubona inyungu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Bivugwa ko bamwe biyitaga abakomisiyoneri, abandi bakiyitirira ba nyir’ubutaka cyangwa abo bafitanye isano, mu gihe noteri wigenga na we yifashishwaga mu kwemeza ihererekanya ry’ubutaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Aba bakekwa bafatiwe mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rugerero, mu Kagari ka Gisa, mu Mudugudu wa Shwemu, aho bamaze kugurisha ubutaka bufite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, amafaranga bahise bagabana hagati yabo.
Mu bafashwe harimo Nsabimana Straton, wari uherutse kurekurwa by’agateganyo muri Mutarama 2026, aho yari akurikiranyweho uburiganya bwo kwiba amafaranga kuri Sitasiyo za lisansi akoresheje uburyo bwa Mobile Money (MoMo).
RIB yatangaje ko dosiye y’aba bakekwa yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo bukomeze iperereza no kubakurikirana mu nkiko.
Aba bakekwa bakurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba no guhindura inyandiko, gukoresha inyandiko mpimbano, kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi no kugurisha ikintu cy’undi.
Ibi byaha bishobora kubahanisha igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka 10, bitewe n’uburemere bwabyo.
RIB yongeye kwibutsa abaturage kwirinda ibyaha nk’ibi, ibasaba gushaka imibereho myiza mu buryo bukurikije amategeko.
Yanihanangirije by’umwihariko ba noteri bigenga bakoresha nabi ububasha bahabwa n’amategeko, ibasaba kubireka bitarenze aho bibagiraho ingaruka zikomeye.