• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Ibitero by’u Burusiya byahitanye abantu barenga 20 mu bice bitandukanye bya Ukraine ku wa Kabiri, mu gihe hari hatangiye kuvugwa agahenge katangajwe ku mpande zombi za Kyiv na Moscow ariko katumvikanwaho neza.

Abategetsi bo mu mujyi wa Zaporizhzhia batangaje ko abantu 12 bishwe n’igitero cy’indege cy’u Burusiya. Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko icyo gitero ari “igikorwa cy’iterabwoba kandi cy’agashinyaguro.”

Yakomeje avuga ko abandi bantu batanu bishwe i Kramatorsk, mu gihe bane bapfiriye i Dnipro.

Ku ruhande rw’u Burusiya, abategetsi bo muri Republika ya Chuvash batangaje ko abantu babiri bishwe, abandi 32 bagakomereka mu gitero cya drones cyabaye mu gitondo cyo ku wa Kabiri.

Ku wa Mbere, u Burusiya na Ukraine byatangaje ukwabyo agahenge mu ntambara, mu gihe u Burusiya bwiteguraga kwizihiza isabukuru yo gutsinda Ubudage bw’Abanazi mu gihe cy’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti.

U Burusiya bwatangaje ko agahenge kazatangira ku wa 08 no ku wa 09 Gicurasi 2026, ariko bunaburira ko bushobora kugaba ibitero bikomeye bya misile mu murwa mukuru Kyiv mu gihe Ukraine yaba itubahirije.

Ku rundi ruhande, Kyiv yatangaje ko izubahiriza agahenge guhera saa sita z’ijoro zo ku itariki ya 06 Gicurasi, kandi ko izitwara “mu buryo bujyanye n’ubw’u Burusiya” nyuma yaho.

Icyakora, utu duhengwe turasa n’utwafashwe n’impande zombi ukwazo, kuko nta masezerano ahuriweho ku buryo tuzashyirwa mu bikorwa, igihe tuzamara cyangwa uko tuzagenzurwa.

Umuyobozi w’ibiro bya Zelensky, Kyrylo Budanov, yavuze ko niba u Burusiya bwubahiriza agahenge katangajwe na Ukraine, na bo bazakomeza kugakurikiza. Yongeyeho ati: “Intambwe ikurikira iri mu maboko y’u Burusiya.”

Perezida Zelensky yasabye u Burusiya guhagarika imirwano no gutangira ibiganiro bya dipolomasi bifatika, bigamije gushaka igisubizo kirambye cy’intambara.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments