Tariki ya 07
Gicurasi mu 1994, Leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba
Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza uburyo abanyeshuri
b’abatutsi hiciwe mu ishuri rya Groupe scolaire Marie Merci i Kibeho.
1.
Abanyeshuri bo mu ishuri rya “Groupe Scolaire Marie Merci”, I Kibeho, babanje
kurindwa n’abajandarume
Ubwo
abaturage b’Abatutsi batangiraga guhunga bagana i Kibeho kuri kiriziya kuva ku
itariki ya 8 Mata 1994, abanyeshuri bo muri Groupe Scolaire Marie Merci
batangiye kwibaza icyabaye, baza gusobanukirwa bigeze mu matariki 10, 11 no ku
ya 14/4/1994 ubwo hicwaga Abatutsi bari bahungiye ku kiriziya ya Kibeho. Kuva
icyo gihe bohererejwe abajandarume ngo ni abo kubarindira mu kigo, ariko
umuyobozi w’ishuri, Padiri Uwayezu Emmanuel, akajya akorana inama n’abarimu
babaga hanze y’ikigo barimo Fatikaramu Holomisidasi, Kayigamba na bamwe mu
banyeshuri b’abahutu babaga bavuye mu kigo mu ijoro bakajya guhura na
burugumesitiri Nyiridandi Charles bari gucura umugambi wo kuzica abanyeshuri
b’abatutsi.
Mu ijoro ryo
kuwa 30 Mata 1994, Abanyeshuri b’Abahutu batangiye guhwihwisa ko Abatutsi
bagiye kwicwa. Ku itariki ya 1/5/1994 Abanyeshuri b’Abatutsi icumi (abahungu 9
n’umukobwa umwe) bamaze gutahura uwo mugambi bafashe umwanzuro wo guhunga muri
iryo joro berekeza i Burundi. Aho inkuru y’uko bagiye imenyekaniye,
Abajandarume bazengurutse ikigo ku buryo ntawari kongera kubona aho yanyura.
2.
Abanyeshuri b’Abatutsi bagerageje guhungira i Burundi barakumirwa
Ku
itariki 2 Gicurasi 1994, Padiri Uwayezu Emmanuel yaje gukoresha inama, abwira
abanyeshuri ko guhunga ntacyo bimaze ko n’Abatutsi bitwikiriye ijoro bagahunga
bose biciwe ku mugezi w’Akavuguto, ko kandi imirambo yabo iri gukoreshwa
bariyeri. Kuva ubwo, ntawongeye guhirahira ngo abe yatekereza guhunga muri abo
banyeshuri b’Abatutsi bari basigaye.
Mu rwego rwo
kwatsa umuriro no kubiba urwango mu banyeshuri, ku itariki ya 4 Gicurasi,
Abatutsi babeshyewe ko baroze igikoma ngo Abahutu bapfe. Abanyeshuri b’Abahutu
barivumbagatanyije bavuza amafirimbi banga kunywa igikoma bavuga ngo Abatutsi
bakiroze ndetse banavuga ko bigendeye ikigo bakibasigiye. Abanyeshuri b’Abahutu
bahise biruka bajya ku rindi shuri ryari hakurya ryitwaga Collège des Lettres
(Ubu ni Mère du Verbe), bityo umugambi bari bamaze igihe bacura uba ugezweho,
kuko Abatutsi bari basigaye bonyine muri Groupe Scolaire Marie Merci, naho
Abahutu bagiye.
Padiri
Uwayezu na bamwe muri ba bajandarume bakurikiye ba banyeshuri b’Abahutu,
babakoresha inama bemeza ko bagaruka mu kigo cya Marie Marci kuko ariho ibikoresho
byabo byari biri ariko bemeza ko bari bugaruke ari uko nta munyeshuri
w’Umututsi ukiri mu kigo cya Groupe Scolaire Marie Merci. Abanyeshuri
b’Abatutsi bagiye gucumbikirwa muri Ecole des Lettres, naho Abahutu bagaruka
muri Groupe Scolaire Marie Merci. Abanyeshuri b’Abatutsi bageze muri Collège
des Lettres, bahasanze umubikira wayoboraga iryo shuri witwaga Pierre de
Vérone, abima aho barara abashyira muri refectoire bakajya barara hasi badafite
icyo kurya no kuryamira.
3. Ubuyobozi
bw’ishuri bwagambaniye abanyeshuri b’Abatutsi
Uwo mwuka
washoboraga gutuma Abatutsi bahunga binatewe n’amakuru bari bafite ku byaberaga
hanze, ariko ku itariki ya 4/5/1994 umuyobozi w’ishuri Padiri Uwayezu Emmanuel,
uwari ushinzwe uburezi ku Gikongoro n’abajandarume bakoresheje inama
y’ikubagahu bitaga iyo kubahumuriza ariko mu by’ukuri yari iyo kubahuma amaso
ngo hatagira ugira igitekerezo cyo guhunga. Muri iyo nama kandi hajemo uwari
Perefe wa perefegitura ya Gikongoro, Bucyibaruta Laurent, Superefe wa
superefegitura Munini Biniga Damiyani, Musenyeri Misago Augustin wa Diyosezi ya
Gikongoro, Burugumesitiri wa Komini Rwamiko Silas Munyurangabo, Burugumesitiri
wa Komini Mubuga Nyiridandi Charles, Umukuru wa jandarumori muri Mubuga S/Lt
Hitimana Anaclet, n’abandi bayobozi bavuye kuri perefegitura na Komini Mubuga
na Rwamiko.
Perefe
yasabye umunyeshuri uhagarariye abandi (Doyen) kubabwira ibibazo byabo,
abasobanurira ko bahora bavuga ko bagiye kubica, ko bari kure y’imiryango yabo
bakaba batanazi niba ikiriho kandi ko abo bayobozi nibahitamo ko babaho
bazabaho, bahitamo ko bapfa nabwo bagapfa. Nkuko abarokotse muri iryo shuri
babisobanura, Musenyeri Misago na Perefe Bucyibaruta babwiye Abanyenyeshuri
b’Abatutsi ko impamvu Abahutu bahisemo kwitandukanya na bo ari uko batakibizera
ngo kubera ko Abatutsi barara bumva indirimbo z’inkotanyi kuri Radiyo Muhabura,
ndetse ko bashobora no kubaroga.
4.
Interahamwe zaje kwica abanyeshuri b’Abatutsi zivuye mu bice bitandukanye
Ku itariki 7
Gicurasi 1994, hagati ya saa tanu na saa sita z’amanywa, ibitero by’Interahamwe
ziturutse mu bice bitandukanye birimo Rwamiko, Mubuga, Ndago n’ahandi byabateye
n’intwaro zitandukanye batangira kwicwa. Ababashije guca mu rihumye ibyo bitero
bakiruka babahigishije imbwa ndetse ziza kuvumbura bamwe muri bo ariko batunzwe
agatoki n’abanyeshuri bo muri Marie Merci bari ahirengeye.
Interahamwe
zambaraga ibirere n’amashara, abanyeshuri b’abahutu bo muri Groupe Scolaire
Marie Merci bo bakambara udutambaro dutukura bose mu kigo kugira ngo
umunyeshuri ubayobeyemo atakambaye byorohe kumenya ko ari Umututsi. Abanyeshuri
ubwabo babaga bafite intwaro ndetse banazikoresheje mu kwica bamwe muri bagenzi
babo kandi bakabica urubozo, aho babanzaga gusaba abo bagiye kwica ngo
nibicane, uwica abandi baramubabarira. Abo bajyaga kwica kandi babanzaga
kubakuramo imyenda. Bakoze n’ibikorwa byo gusahura bagenda bahiga n’abandi
banyeshuri bagenzi babo bagiye bihisha ahantu hatandukanye. Hari abo bavumbuye
muri plafond barimo Elias na Fidèle Castro wakomokaga mu Ruhango bishe urubozo
babanje gucukura baramutabika basiga umutwe we hejuru baza kumwica nyuma.
Abiciwe muri Ecole des Lettres babajugunye mu cyobo cyari inyuma ya chapelle.
5. Abayobozi
bagize uruhare mu bwicanyi mu buryo buziguye cyangwa butaziguye
Padiri
Uwayezu Emmanuel wari umuyobozi wa Groupe Scolaire Marie Merci ubu aba mu
gihugu cy’Ubutaliyani aho yahinduye izina akitwa Emmanuel Mihigo Wayezu, Perefe
wa Gikongoro Bucyibaruta Laurent, wahungiye mu gihugu cy’Ubufaransa, aho
yabanje gukurikiranwa n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda,
dosiye ye ikoherezwa mu Bufaransa, akaba kugeza uyu munsi ataragezwa imbere
y’inkiko. Hari na Biniga Damien wari superefe wa Munini, Hitimana Anaclet
wayoboraga Jandarumori muri Mubuga, Bakundukize Innocent wari Chef de
Plantation mu ruganda rw’icyayi rwa Mata, Nyilidandi Charles wari
burugumesitiri wa Komini Mubuga, Ndabalinze Juvenal wari diregiteri w’uruganda
rw’icyayi rwa Mata, Mutazihana Nathanael wari umuyobozi wa Centre de santé ya
Kibeho, Kayigamba Francois wari Prefet des Etudes, Karekezi Fabien alias Sagazi
wari prefet de Discipline, Fatikaramu Holomisidasi wigishaga Geographie,
Seraphine wigishaga icyongereza, Kimbo wakoraga mu gikoni.
6.
Abanyeshuri bitabiriye ubwicanyi
Murindangabo
Aimable, Byilingiro Theoneste alias Kofi, Harolimana Alexis alias Gifu wari
doyen w’abanyeshuri, Hakizimana Jean de Dieu alias Rukokoma, Jean-Damascene
Nsengiyumva, Misago Venuste, Nakabonye Alexis, Aaron Mundanikure, Michel
Mutabazi, Hakizimana J. Damascene alias Gahinda, Uwamahoro Clement (umuhungu wa
Mutazihana Nathanael), Casimir Bizimungu, Butera Christophe, Esperance
Nyiranziza, Joseline Byukusenge, Lucien (wari murumuna wa Prefet de
Discipline), Nsabimana Sylvestre, Balinda Janvier, Serushema Jean Bosco,
Barayagamba Eduard, Uwimana Emmanuel, Gaudence Uwamahoro, Solange Uwamahoro
umukobwa wa Rubanda, Bimenyimana J. Damascene, Niyirora Melanie, Habinshuti
François Xavier, Twahirwa Gerard, Harelimana Gerede, Karerangabo Viateur,
Munyarukiko François, Vuguziga Egide, Ndayambaje Eraste n’abandi.
Ubwicanyi
bwakorewe abanyeshuri b’abatutsi i Kibeho bwabaye Jenoside ya karundura imaze
ukwezi ikozwe i Kibeho ku wa 14 mata 1994. Birerekana ko aba bana bababaye
cyane kuko bamaze hafi ukwezi babona ko nabo bazicwa kandi bishwe nabi.
Like This Post? Related Posts