Umuryango
uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, watangaje ko
wishimiye icyemezo cy’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris mu Bufaransa, cyo
gusubukura iperereza kuri Agathe Kanziga Habyarimana ukurikiranyweho ibyaha bya
Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu itangazo
ryasohotse ku wa 7 Gicurasi 2026, IBUKA yavuze ko iki cyemezo ari intambwe
ikomeye mu gushakira ubutabera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma
y’imyaka 30.
Muri iri
tangazo IBUKA yagize iti “Ibyaha byibasiye inyokomuntu ntibisaza kandi
ubutabera bugomba guhabwa agaciro nyakuri.”
Perezida wa
IBUKA, Dr Philibert Gakwenzire, ashimangira ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko rwa
Paris ari intangiriro igaragaza ko ubutabera bushobora kugerwaho.
Ati ”
Icy’ingenzi ubu ni uko iperereza rikomeza kandi ubutabera bugakora ibyo
bwemereye abarokotse.”
IBUKA ivuga
ko Agathe Habyarimana afite uruhare mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu
1994, aho ari mu bari bagize ubuyobozi bwateguye ndetse bugashyira mu bikorwa
Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni mu minsi ijana gusa.
Uyu muryango
kandi wibukije ko nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Juvenal Habyarimana ku
wa 6 Mata 1994, Abatutsi bari batuye hafi y’urugo rwa Perezida babaye bamwe mu
ba mbere bishwe.
Ibi
bishimangirwa kandi na Marie Chantal Niyonshuti, umwe mu barokotse Jenoside
wari uturanye n’umuryango wa Habyarimana, uvuga ko nyina n’abavandimwe be
barindwi bishwe muri iryo joro, ndetse amaze imyaka irenga 32 ategereje
ubutabera.
Ati “Maze
imyaka 32 ntegereje ubutabera. Ndacyategereje. Ntimuzemere ko iri perereza
ryongera guhagarara.”
IBUKA
yasabye inzego z’ubutabera z’u Bufaransa kwihutisha urubanza rwa Agathe
Habyarimana ndetse no gukurikirana abandi bakekwaho uruhare muri Jenoside
yakorewe Abatutsi batuye mu Bufaransa batarakurikiranwa.
IBUKA
yongeye gushimangira ko yiteguye gukomeza gufasha ubutabera bw’u Bufaransa
binyuze mu gutanga ubuhamya n’inyandiko zifasha mu iperereza, kugira ngo ukuri
ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kujye ahagaragara kandi ababigizemo
uruhare baryozwe ibyo bakoze.
Tariki ya 6
Gicurasi nibwo Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rwanzuye ko iperereza ku ruhare
umugore wa Habyarimana Juvénal, Agathe Kanziga, akekwaho muri Jenoside yakorewe
Abatutsi no mu itegurwa ryayo rikomeza.
Uyu mwanzuro
uje nyuma y’uko uruhande rw’abarega rwajuririye umwanzuro w’urukiko wafashwe
umwaka ushize wavugaga ko nta bimenyetso bifatika byerekana ko Agatha Kanziga
Habyarimana yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko nta mpamvu
yo gukurikiranwa mu bucamanza.