Abapolisi
b’u Rwanda 160 bagize itsinda RWAFPU1-10 riri mu butumwa bw’Umuryango
w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bambitswe
imidali y’ishimwe ku bw’umuhate n’ubwitange bagaragaje mu gihe cy’amezi 10
bamaze bacunga umutekano w’abaturage b’abasivili muri icyo gihugu.
Uyu muhango
wabereye mu mujyi wa Malakal, ahari icyicaro cy’iri tsinda, kuri uyu wa Kane
tariki ya 7 Gicurasi, wayobowe na Bwana Alfred Orono Orono ukuriye ubutumwa
bw’Umuryango w’Abibumbye muri ako gace, witabirwa n’abandi bayobozi barimo abo
ku rwego rw’igihugu, abo mu nzego z’umutekano z’imbere mu gihugu n’abandi
bakozi b’Umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo.
Mu ijambo
yabagejejeho, Bwana Orono, yabagaragarije ko imidali bambitswe ari ikimenyetso
gikomeye cy’ubwitange n’umuhati byabaranze mu gihe bamaze mu kazi ko gushyira
mu bikorwa inshingano zabo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.
Yagize ati:
“Umudali w’Umuryango w’Abibumye mwambitswe uyu munsi, ni mu rwego rwo
kubashimira igihe cyose mumaze mukora ubutaruhuka kinyamwuga kandi mugaragaza
imyitwarire myiza no gukomera ku nshingano zo kubungabunga amahoro ijoro
n’amanywa. Umuryango w’Abibumbye uzirikana uruhare rwanyu mu guharanira amahoro
arambye muri Sudani y’Epfo.”
Bwana Orono
yashimiye iri tsinda ry’abapolisi, ibikorwa bitandukanye bakoze byo gucunga
umutekano w’abaturage b’abasivili by’umwihariko byatumye inkambi ya Malakali
ifungwa, abaturage basubizwa mu byabo.
Assistant
Commisssioner of Police (ACP) Corneille Murigo, uyobora itsinda RWAFPU1-10,
yavuze ko batewe ishema no kuba bashimiwe akazi bakoze mu gihe bamaze mu
butumwa bityo ko bibateye imbaraga zo gukomeza kurushaho gushyira mu bikorwa
inshingano zabo.
Yagize
ati: “ Uyu ni umwanya udasanzwe mu buzima bwacu nk’indi ntambwe yongewe ku byo
twagezeho mu kazi ku rwego mpuzamahanga. Uyu mwanya mwatugeneye ni ikimenyetso
cy’ubwitange budacogora n’umurava bidasanzwe by’itsinda RWAFPU1-10, biduteye
imbaraga kurushaho mu gusohoza ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo
kurengera abasivili.”
ACP Murigo
yashimiye byimazeyo ubuyobozi bw’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani
y’Epfo (UNMISS), ku nkunga ikomeye batahwemye kubatera mu bikorwa bya buri
munsi, ashimira n’abandi bafatanyabikorwa bagize uruhare mu migendekere myiza
y’akazi kabo byatumye babasha kuzuza neza inshingano.
U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo kuva mu mwaka wa 2015, aho kugeza ubu rufite amatsinda abiri agizwe n’abasaga 400, bakorera mu murwa mukuru Juba no mu mujyi wa Malakal mu ntara ya Upper Nile iherereye mu majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’igihugu.
Like This Post? Related Posts