• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Tibor Nagy wahoze ari Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika, yavuze ko yicuza kuba yarashyigikiye ko Félix Tshisekedi atsinda amatora ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yo mu 2018.

Ibi Nagy yabitangaje tariki ya 7 Gicurasi 2026, umunsi umwe gusa nyuma y’uko Perezida Tshisekedi atangaje ko ashobora kwiyamamariza manda ya gatatu, mu gihe Abanye-Congo baramuka babimusabye.

Mu butumwa bwe, Nagy yagize ati: “Kimwe mu bintu nicuza cyane mu gihe nari mu nshingano, ni uko nasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushyigikira Tshisekedi nk’uwatsinze amatora ya 2018. Natekerezaga ko azaba umuyobozi utandukanye kandi uzateza imbere inyungu z’Abanye-Congo. Naribeshye cyane.”

Nubwo Nagy yavuze gutyo ariko, aya magambo aje atandukanye cyane n’ayo yari yaravuze mu 2019, ubwo yakiraga Tshisekedi i Washington nyuma yo kujya ku butegetsi. Icyo gihe yamushimye nk’umuyobozi wagejeje Igihugu ku ihererekanya ry’ubuyobozi rinyuze mu nzira ya demokarasi, anavuga ko uwo mwaka wari gutangira icyiciro gishya cya demokarasi muri RDC.

Yanagaragaje ko hari intambwe zari zimaze guterwa zirimo kunoza umubano n’ibihugu by’abaturanyi birimo u Rwanda na Uganda, kurekura imfungwa za politiki ndetse no kudahutaza ibikorwa by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ubwo yari mu kiganiro cyamaze amasaha arenga atatu n’itangazamakuru ku mugoroba wo ku wa Gatatu i Kinshasa, Perezida Tshisekedi yavuze ko ashobora kwiyamamariza manda ya gatatu, asobanura ko bizashingira ku cyifuzo cy’abaturage. Yavuze kandi ko impinduka zose ku Itegeko Nshinga zizanyuzwa muri referendumu.

Yanatanze umuburo ko mu gihe umutekano ukomeje guhungabana mu burasirazuba bw’Igihugu, bishobora gutuma amatora ateganyijwe mu 2028 ataba.

Yagize ati "Nitudashobora guhagarika iyi ntambara, ku bw’ibyago ntituzashobora gutegura amatora mu 2028. Ariko ibyo ntibizaba kubera ko nzaba nanze kuyategura. Ubushobozi burahari, twabikora. Ariko ntitwayategura tudafite Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Ese turemeranya? Twategura amatora dute?"

Ni ibintu yashimangiye yishingikirije urugero rwa Ukraine, agaragaza ko manda ya Zelenskyy uyobora iki gihugu kuva mu 2019 yarangiye muri Gicurasi 2024 ariko ko yanze ko hategurwa amatora y’Umukuru w’Igihugu kubera intambara imaze imyaka ine u Burusiya bwashoje ku Gihugu cye.

Aya magambo yahise atera impaka zikomeye imbere mu Gihugu no hanze yacyo, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagaragaje impungenge ku cyerekezo cya demokarasi muri RDC, cyane cyane ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’Itegeko Nshinga no guhererekanya ubutegetsi mu buryo bwubahiriza amategeko.

Tshisekedi ayobora RDC kuva muri Mutarama 2019, ubwo yasimburaga Joseph Kabila batagicana uwaka. Mu ntangiriro za Mata 2026, yaciye amarenga ko umwaka wa 2032 uzagera akiyobora iki gihugu, asobanura ko icyo gihe kizagera cyihagazeho mu bukungu

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments