• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Léon XIV, ku wa Gatanu yizihije umwaka umwe amaze atorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi, mu gihe pontificat ye iri kurangwa n’impaka n’ubushyamirane bwa politiki na Donald Trump.

Uyu mwaka wa mbere waranzwe cyane n’ubutumwa bw’amahoro, gusaba isi kugabanya amakimbirane no guteza imbere ibiganiro hagati y’ibihugu.

Kimwe mu byakuruye ubushyamirane hagati ya Papa Léon XIV na Donald Trump ni ubutumwa bwa Papa bwo gusaba amahanga kugabanya intambara n’umwuka mubi wa politiki.

Mu gihe isi ihanganye n’intambara n’amakimbirane mu bice bitandukanye, Papa yakunze gusaba ibiganiro n’ubwiyunge, ibintu bitahuje n’imvugo zikomeye za Trump ku bibazo mpuzamahanga.

Abasesenguzi bavuga ko mbere Papa Léon XIV yari azwi nk’umuyobozi utuje cyane, udakunda kwinjira mu mpaka za politiki.

Ariko uko ubushyamirane na Trump bwagiye bwiyongera, Papa yatangiye kuvuga yeruye ku bibazo mpuzamahanga no kunenga bamwe mu bayobozi.

Marco Politi, impuguke mu bya Vatican ndetse n’umwanditsi w’ibitabo kuri ba PapaYohani  Pawulo wa II na Papa  Francis, yavuze ko Trump atatekerezaga ko Papa ashobora kuba umwe mu bantu bafite ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati:“Trump yabonaga isi iyobowe n’ibihugu bikomeye gusa nk’u Burusiya, u Bushinwa cyangwa Israel. Ntiyatekerezaga ko Papa ashobora kuba umukinnyi ukomeye muri politiki mpuzamahanga.”

Nubwo hari ubushyamirane, Washington na Vatican bikomeje kugerageza kunoza umubano.

Ku wa Kane, Marco Rubio yagiranye ibiganiro na Papa Léon XIV mu rwego rwo gushimangira ubufatanye no kugabanya umwuka mubi hagati y’impande zombi.

Mu kwezi kwa Mata, Papa Léon XIV yakoze urugendo rw’iminsi 10 muri Afurika hagati ya tariki ya 13 na 23 Mata aho yasuye: Algeria, Cameroun ,Angola Guinée équatoriale

Muri uru rugendo, yibanze ku butumwa bw’amahoro, ubwiyunge no gufasha abaturage bafite ibibazo.

Nubwo pontificat ya Papa Léon XIV yatangiye ituje, umwaka wa mbere waranzwe n’ibibazo bikomeye by’intambara, politiki n’ubushyamirane mpuzamahanga.

Abasesenguzi bavuga ko uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika arimo kugenda aba umwe mu bayobozi bafite ijambo rikomeye ku bibazo by’isi.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments