Guverinoma ya Uganda yatangaje ko yateganyije miliyari 9 z’Amashilingi ya Uganda, asaga miliyari 3,5 Frw, azakoreshwa mu muhango w’irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, uteganyijwe ku wa 12 Gicurasi 2026.
Uyu muhango uzabera ahazwi nka Kololo Ceremonial Grounds mu Murwa Mukuru, Kampala, aho biteganyijwe ko uzitabirwa n’abakuru b’ibihugu 35, abadipolomate n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Televiziyo ya Uganda, NBS Television, yatangaje ko amafaranga yagenwe muri ibi birori azifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo umutekano, kwakira abashyitsi, gutegura ahabera ibirori ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bizifashishwa muri uwo muhango.
Biteganyijwe ko abantu bagera ku 40,000 bazitabira iri rahira rya Perezida Museveni, umaze imyaka 40 ku butegetsi kuva yabufata mu 1986.
Mu rwego rwo korohereza abaturage kuzitabira no gukurikirana uwo muhango, Leta ya Uganda yanatangaje ko ku wa 12 Gicurasi hazaba umunsi w’ikiruhuko rusange mu gihugu hose.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni yongeye gutorerwa kuyobora Uganda muri Mutarama 2026, nyuma yo gutsinda amatora ku majwi 71,6%, aho yari ahanganye n’abakandida barindwi.
Amatora yabaye tariki ya 15 Mutarama 2026, aho Komisiyo y’Amatora ya Uganda yatangaje ko mu bantu miliyoni 21,6 bari biyandikishije gutora, abagera kuri 52,5% ari bo bitabiriye igikorwa cyo gutora.
Irahira rye rigiye kuba mu gihe hakomeje ibiganiro n’impaka ku buryo amaze igihe kinini ku butegetsi, ndetse bamwe mu batavuga rumwe na Leta bagakomeza gusaba impinduka muri politiki y’iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Like This Post? Related Posts