Leta ya Niger yahagaritse ibinyamakuru icyenda byose bikomoka mu gihugu cy’Ubufaransa ibishinja gukora inkuru zishobora guhungabanya umutekano w’iguhugu no guteza imidugararo muri rubanda.
Ibihugu
bya Burkina
Faso,Niger na Mali
byibumbiye mu Ihuriro ry’Ubumwe bw’ibihugu bya Sahel (AES), byose
biyobowe n’abasirikare.
Kuri uyu wa Gatanu, ushize
igihugu cya Niger kiyobowe n’abasirikare kidacana uwaka n’ibihugu byo mu
burengerazuba muri iki gihe, cyari cyahagaritse ibitangazamakuru icyenda byo mu
Bufaransa bishinjwa gukora inkuru zishobora “guhungabanya umutekano”.
Itangazo ryanyuze kuri
televiziyo ya Leta rivuga ko itangazamakuru ryahagaritswe ryakunze gutangaza
ibintu “bishobora guhungabanya cyane ituze rusange, ubumwe bw’igihugu, ubumwe
bw’abaturage ndetse n’umutekano w’inzego” muri Niger.
Ibinyamakuru byahagaritswe
uko ari icyenda ni France 24, Radio France Internationale, France Afrique
Média, LSI Africa, AFP (Agence France-Presse), TV5 Monde, TF1 Info, Jeune
Afrique na Mediapart.
Ihagarikwa ryahise rishyirwa
mu bikorwa “ako kanya” kandi bireba “radio na amateleviziyo, websites n’imbuga
nkoranyambaga” z’ibyo bitangazamakuru.
RFI na France 24 byari
byarigeze guhagarikwa iminsi micye nyuma ya coup d’Etat yo muri Nyakanga 2023
yazanye abasirikare ku butegetsi.
Mu Kuboza 2024,
igitangazamakuru mpuzamahanga cy’Abongereza, BBC, na cyo cyarahagaritswe.